skol
fortebet

Ibintu by’ingenzi 10 utamenye kuri Joe Biden Perezida wa 46 muri Amerika[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Joe Biden wari uhagarariye ishyaka ryaba Democrat yatsinze Donald Trump mu guhatanira kuba Perezida wa 46 wa Leta zunze ubumwe za Amerika. Joe Biden wahoze ari visi Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika. Yavukiye muri Leta ya Pennsylvania mu 1942, ubu akaba afite imyaka 77.

Sponsored Ad

Yatorewe kuba Umusenateri ku nshuro ye ya mbere mu 1972. Biden yatowe inshoro 6 zose kuba muri Sena ya Amerika yamaze imyaka 36 ari Umusenateri .

Bwana Biden yabanje kwiyamamariza kuba Perezida mu 1988, hanyuma yongera no mu 2008. Yabaye visi Perezida ku butegetsi bwa Perezida Obama.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ndtv.com, Celebz Magazine yaguteguriye ibintu 10 ushobora kuba utazi kuri Joe Biden.

Yakinnye mu ikipe y’umupira wa maguru igihe yigaga ku ishuri ryisumbuye rya Archmere Academy riherereye muri Delaware.

Muri Kaminuza ya Delaware i Newark, Biden yari umukinyi mwiza, muri iyo Kaminuza yahakuye impamyabumenyi mu masomo (Bachelor of Arts) ya mateka na politiki 1965.

Joe Biden yanditse kandi ashyigikira itegeko rirwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Mu kwezi ku kuboza 1972, umugore wa Bwana Biden Neilia n’umukobwa wabo Naomi w’umwaka umwe baguye mu mpanuka y’imodoka bagiye guhaha,abahungu be Beau na Hunter na bo bayikomerekeramo.

Biden yatorewe kuba umusenateri bwa mbere mu kwezi ku kuboza 1972 arahira mu ntagiriro z’umwaka w’1973 yahisemo kuzajya agenda muri gari ya moshi buri munsi avuye aho yaratuye muri Delaware ajya i Washington D.C.aho yakoreraga akazi kugira ngo ashobore kumarana igihe n’abahungu be bari bamaze gukomerekera mu mpanuka y’imodoka.

Ku ya 17 Kamena 1977, Biden na Jill Tracy Jacobs ni bwo bashyingiranywe mu idini rya Gatolika muri Chapel y’u muryango w’Abibumbye i New York.

Ku myaka 29, yari umwe mu rubyiruko rwatowe kujya muri Sena ya Amerika. Yujuje imyaka y’itegeko nshinga asabwa 30 igihe yarahiraga.

Mu myaka icumi ya mbere muri Sena, Biden yibanze ku kugenzura intwaro.

Ni perezida wa kabiri uturuka mu idina rya Gatolika mu mateka ya Amerika. John F Kennedy niwe wa mbere.

Mu myaka umunani bamaze muri White House, Joe Biden na Barack Obama bari bahuze, byanze bikunze, ariko biyemeza kumarana umwanya bari hamwe igihe babaga bagiye gufata amafunguro ya saa sita.





Ibitekerezo

  • Icyo uzabacyo ntaho kijya kiragutegereza azayoborere munsi y’ukuboko kw’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa