skol

Ifoto Ally Soudy yashyize hanze igaragaza imiterere y’umugore we kandi yari yabimubujije yavugishije benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga niho hantu hari guhurira abantu benshi, izi mbuga zibafasha kuganira n’ishuti, kugaragaza ibitekerezo byabo, kwerekana ubuzima bwabo bwa buri munsi kuburyo ushobora kumenya ibyo uri muri Amerika yaraye ariye kandi mudaturanye.

Ally Soudy umwe mubagabo bamamaye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, yashyize hanze ifoto igaragaza imiterere n’ikimero by’umugore we, iyi foto yavugishije benshi kurukuta rwe rwa instagram.

Ifoto y’umugore wa Ally Soudy yavugishije benshi

Ni ifoto umugore wa Ally Soudy yambaye umwenda uteye nk’ikanzu, ni ntoya cyane kuburyo itagera hasi ku mavi, ni umwambaro wiganjemo ibara ry’umutuku, iramwegereye kuburyo imugaragaza imiterere y’umubiri we igice cyo hasi.

Ubwo Ally yashyiraga hanze iyi foto yanditseho amagamb agira ati “She was like wibeshye uyipostinge ndakwica! Ubwo rero bye bye tu, m friends 😢Nigute nakwihanganira ifoto y’umwamikazi mwiza nkuyu, Ikibasumba, ikaba just in m phone!🤗❤Love her so much, Allah ajye akundindira m love❤🙏🙏”

Iyi foto yatanzweho ibitekerezo byinshi n’abakurikirana Ally Soudy kuburyo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kugiraho ibitekerezo birenga 200.

Abantu benshi bagiye bashimira uyu mugabo bamubwirako afite umugore uteye neza.

Ally Soudy yamamaye cyane mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu kiganiro cyatambukaga kuri Radio Salus cyitwaga Salus Relax, yaje kuva kuri iyi Radio yumvikanaga i Butare aza mu mujyi wa Kigali aho yakoze ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Isango Star.

Ally Soudy ubu abarizwa muri Amerika, arubatse yashakanye na Umwiza Caline bamaze imyaka 9 bakoze ubukwe.

Ibitekerezo

  • Uko biba mu ibanga kurangurura amabanga y’urugo , niko n’ubwiza bw’umugore wawe byakagombye kuba ibanga ry’urugo. Buriya buri mugore ku mugabo we aba yuzuye ubwiza w’igitangaza. Abashatse tube icyitegererezo ku bana bacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa