skol

Ifoto yaciye Ibintu:Supersexy yatunguwe no kubona umusore ufite ukuboko kuruta ikibuno cye

Yanditswe: Sunday 07, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Nana Webber uzwi nka Supersexy, ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bikaba biterwa ahanini na video zitandukanye akunda gukora ari kubyina ziganjemo iza twerk.

Uyu mugore rero akaba yaratunguwe no kubona umusore wakoze akaboko bikomeye ku buryo kabyimbye kurusha ikibuno cye.

Iyi foto Supersexy akaba yayibonye kuri Twitter y’uyu musore witwa Daniel maze niko kwandiakaho amagambo agira ati:”One arm is bigger than my A$$” bishatse kuvuga ngo :”Akaboko kamwe karuta ikibuno cyanjye”.

Abafana be nabo bakaba batangariye akaboko k’uyu musore biragaragara ko kadasanzwe.

Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, ikimero cye n’ibyo akora byatumye yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram.

Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, ni umugore wubatse, yashakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Ubu bombi baragiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,gusa nubwo hari amakuru ahwihwiswa ko bashobora kuba baranatandukanye.

Supersexy amaze kwamamara mu Rwanda no mu karere, izina rye ryamaze kuba ikimenyabose ndetse umubare w’abamukurikira waratumbagiye mu buryo bukomeye.

Ubwamamare bwe bwatumye abahanzi batandukanye bifuza ko abafasha mu mashusho yabo, azwi mu ndirimbo ‘18 N over’ ya Bebe Cool nubwo ibi yahagaritse kubikora.

Umuntu ukurikirana Supersexy ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima abayeho biturutse ku mafoto n’amashusho asakaza kuri Instagram na Snapchat yerekana uko yabyutse, uko yafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo yahisemo kwambara uwo munsi, gahunda ye y’umunsi kugeza ahengetse umusaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa