Ikipe ya Rayon Sports yaguriye abakinnyi imodoka nshya igezweho igendamo amakipe akomeye gusa[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 05, Nov 2018
Nyuma yo kunyagira Gicumbi FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, Rayon Sports yashyize hanze imodoka nshya (Bus) izajya ibafasha mu ngendo z’ikipe cyane kugeza abakinnyi ku bibuga bitandukanye.
Ni imodoka nini iri mu mabara y’umweru n’umukara igenewe gutwara abantu 53, imodoka kugeza magingo aya iri ku rwego rw’imodoka amakipe akomeye yo mu karere asanzwe akoresha nayo muri Afurika muri rusange. Rayon Sports ije yiyongera kuri APR FC na Mukura Victory Sport, amakipe asanzwe afite imodoka nini zitwara abakinnyi.
Imodoka nshya ya Rayon Sports iri mu mabara y’umweru n’umukara bishoboka ko bagomba no kuyahindura kuko ari amabara ya APR FC umucyeba wabo w’ibihe byose .
Imodoka nshya ya Rayon Sports itwara abantu 53

Ibitekerezo
Rayon Sports barakora!