skol

Ikirori cy’abambaye mask ’mask party’ ku nshuro ya gatatu kije mu isura nshya[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mask Party ni kimwe mu birori bigezweho kandi bikunzwe cyane muri ino minsi mu mujyi wa Kigali,kikaba ari ikirori gihuza abantu bipfutse amaso bagasangira bagasabana bakabyinana utabasha kumenya umuntu.

Kigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho gikomeje kugenda gihindura isura kigarurira imitima ya benshi cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali.

Ibirori byabipfutse mu maso (Mask Party) bihuza abantu bingeri zose, aho kwinjira biba ari Ubuntu, ndetse na Mask bazisanga aho byabereye.

Iki kirori biteganyijwe ko kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, kibere mu kabari kazwi nka SSIVA RIVER gaherereye mu mujyi imbere ya Hotel Okapi .

Mu kiganiro Mc/Dj Phill Peter uri mu bategura iki gikorwa yagiranye n’umunyamakuru wa Umuryango, yatangaje ko nyuma y’uko abantu bakomeje kubisaba ari benshi ko byakongera kuba, bahisemo kubizana mu mujyi rwagati.

Yagize ati”nkuko abakunzi b’iki gikorwa bakomeje kubidusaba kenshi ko twategura Mask Party ku nshuro ya gatatu twahisemo kukibegereza mu mujyi rwagati”.

AMAFOTO Y’UKO BIBA BYIFASHE:

Inkuru yanditswe na Dc Clement

Ibitekerezo

  • Bible koko ivuga UKURI.Turi mu bihe bitegura imperuka.Ngo abantu bazaba bishakira ibibanezeza aho gushaka Imana.Tujye twibuka ko ariko byari bimeze mu gihe cyabanjirije Umwuzure wo ku gihe cya NOWA.Nkuko Yesu yabivuze muli Matayo 24:37-39,ngo biberaga muli shuguri gusa,bishimisha,banga kumva ibyo NOWA yababwiraga yuko bakwiye gushaka Imana,banga kumva,kugeza igihe Umwuzure waje ukica abantu bose bali batuye isi.Harokotse abantu 8 gusa bashakaga imana.Yesu yarangije inkuru ye avuga ko ariko bizagenda ku munsi w’imperuka.Yeremiya 25:33 havuga ko "intumbi zizaba zuzuye isi yose".Yoweri 2:3 havuga ko "uzaba ari umunsi uteye ubwoba cyane".NIMUKANGUKE.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’Imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa