skol

Imiterere y’intoki ishobora kwerekana no gusobanura imyifatire n’amahitamo y’abakobwa ku birebana n’igitsina

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 28 December 2020

Imiterere y’intoki ishobora kwerekana no gusobanura imyifatire n’amahitamo y’abakobwa ku birebana n’igitsina, aho ubushakashatsi bwerekana ko abakobwa bafite urutoki rukirikirana n’igikumwe hamwe n’urutoki rujyaho impeta bitareshya ngo bashobora kwisanga bakundanye n’abakobwa nkabo (lesbiennes).

Uburebure bw’intoki z’umugore bushobora kwerekana icyerekezo cye cy’imibonano mpuzabitsina, nk’uko ubushakashatsi bwasohotse mu bubiko be’Imyitwarire ku birebana n’Igitsina. Ibyavuye mu bushakashatsi byatangajwe na BBC, bivuga ko bishoboka cyane ko abagore bafite urutoki rujyaho impeta n’urutoku rukurikira urw’igikumwe bifite uburebure butandukanye aba ari abalesbiyani.

Mu rwego rw’ubu bushakashatsi, abahanga basuzumye intoki 18 z’impanga z’abagore zisa, aho umwe yari umulesbiyani mugihe undi akundana n’abagabo. Hafashwe umwanzuro ko ugereranije, intoki z’impeta n’izikurikira igikumwe by’impanga z’abalesbiyani zifite uburebure butandukanye, bitandukanye n’impanga zikunda abagabo. Ibi byagaragaye ariko ku kiganza cy’ibumoso gusa.

Nkuko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Essex babitangaza, guhura na testosterone munda bishobora kuba impamvu yumvikana yo gutandukana k’uburebure bw’intoki. Mugihe ubushakashatsi busa bwakorewe ku bagabo, nta mahuriro nkayo yashoboye kugaragara. (Testosterone ni umusemburo wiganje mu bagabo, uri mu bituma umuhungu atandukana n’umukobwa).

Abo bashakashatsi bapimye intoke z’abantu 14 b’impanga z’abahungu, aho basanze umwe akundana n’abakobwa, naho undi agakundana n’abahungu (Gay), ariko nta budasa bw’intoki babonye.

Dr Tuesday Watts, umwanditsi w’ubwo bushakashatsi wo muri kaminuza ya Essex yagize ati. “Kubera ko impanga zisa, zisangiye 100 ku ijana ibinyamubiri (Genes), zishobora gutandukana mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibindi bitari genetiki bigomba kubara itandukaniro.”

yakomeje agira ati: “Ubushakashatsi bwerekana icyerekezo cy’imibonano mpuzabitsina yacu kigenerwa mu nda kandi biterwa n’urugero rw’umusemburo w’igitsina gabo (testosterone) duhura nawo cyangwa uburyo imibiri yacu ubwayo yitwara kuri iyo misemburo, abahuye urugero rwinshi rwa testosterone bigatuma bashobora kuba abakunda ibitsina byombi cyangwa abaryamana bahuje igitsina.”

Watts yongeyeho ati: “Kubera isano iri hagati y’urugero rw’imisemburo n’ugutandukana k’uburebure bw’intoki, kureba ibiganza by’umuntu bishobora gutanga ibimenyetso ku cyerekezo cy’imibonano mpuzabitsina yabo.”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagaragajwe ubusumbane bukabije mu ikwirakwiza ry’inkingo za...

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryagaragaje ubusumbane...
10 April 2021 0

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu mwobo...

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Tatu z’igitondo, abagabo babiri bo mu Murenge...
10 April 2021 1

AU yahagaritse kugura inkingo za AstraZeneca ijya mu biganiro byo kugura...

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahagaritse gahunda yo kugura inkingo za...
10 April 2021 0

Nyakabanda:Ikosa rimwe gusa ryari ritumye ahira munzu n’abaturanyi be...

Umusore w’ingaragu wibana utuye mu Mudugudu wa Gapfupfu, Akagali ka...
10 April 2021 0

Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda bakaruzirikana mu byo...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
10 April 2021 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w’amashuli 2020/2021...

Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe...
10 April 2021 0