skol

Intumwa y’Imana Dr Gitwaza yageneye ubutumwa bukomeye abakunzi be,abasengera mu itorero rye n’abanyarwanda muri rusange

Yanditswe: Friday 02, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umukozi w’Imana, akaba n’intumwa y’Imana, Dr Apostle Gitwaza, yageneye ubutumwa, abakunzi be, abasengera mu itorero rye n’abandi banyarwanda muri rusange.

Apostle Gitwaza, usanzwe ari umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple ku isi, kuri ubu uherereye muri Amerika yasabiye umugisha abantu bose maze abifuriza kuzagira ukwezi kwiza kwa Mata.

Gitwaza yagize ati” Ukwezi kwiza kwa #Mata kuri mwese

Jye n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa AWM na ZTCC, tubifurije kuzaba mu bikari by’Uwiteka mukagubwa neza.

Kuzababere ukwezi ko kuramya no guhimbaza bivuye mu ndiba z’imitima nk’uko Dawidi yabikoraga akanezeza Uwiteka, nawe akamwita umukundwa.

Uku kwezi twibukamo byinshi byashenguye imitima yacu, kuzatubere igihe cyo gushima Imana tuvuga imirimo itangaje yadukoreye ndetse twibuka ko Yesu yongeye kuzukana natwe.

Ntuzatinye kuko aho uzaca hose, Yesu muzahacana. Mu marira no m’umunezero wawe, azakubere inshuti nziza akube hafi kuko ntakibi kizakwegera. Yarazutse ndetse yanesheje urupfu n’ikuzimu k’ubuzima bwawe.

Ibihe byose tuzahura nabyo muri uku kwezi, tuzige kwegera Imana no kuyishima dutanga ubuhamya bw’amashimwe y’ibyo Imana yadukoreye.

Kuramya no guhimbaza niyo ntwaro yo gutsinda kwawe mu bihe bigoye. Uzacane igicaniro cyo kuramya m’umutima wawe kandi kizanezeze Umuremyi wawe.

Uwiteka ahaze umutima wawe indirimbo nshya kuko waremewe kumuhimbaza mu masengesho, mu ndirimbo no mu bikorwa byawe.

Ubuzima bwawe bube umugisha kubakuzengurutse, wuzure imbaraga nk’izari muri Pawulo na Sila. Amashimwe no guhimbaza kwawe bizagere k’umuryango wawe, igihugu cyawe n’itorero ryawe.

Uwiteka abakomeze abarinde kandi ahaze imitima yanyu ibyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa