skol
fortebet

Irebere hano amafoto agaragaza umugore muremure ku isi -AMAFOTO

author-image

Yanditswe na: Muhire Jason
Kuwa: Sunday 01, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umurusiyakazi uzwi ku mazina ya Ekaterina Lisina yanditse amateka y’umugore waciye agahigo ko kuba ari we muremure ku isi.
Lisina w’imyaka 29 yanditswe mu gitabo gishyirwamo abantu baciye agahigo ku isi yose “Guinness Worlds Records” nk’umugore muremure ku isi hose.
Asimbuye kuri uyu mwanya uwitwa Amazon Eve wari usanzwe afite aka gahigo ku mugore muremure kurusha abandi ku isi .
Mu kiganiro yatanze avuga kuba yegukanye iyi nsinzi yatangaje ko kuba umuntu muremure ku isi byari bimwe mu (…)

Umurusiyakazi uzwi ku mazina ya Ekaterina Lisina yanditse amateka y’umugore waciye agahigo ko kuba ari we muremure ku isi.

Lisina w’imyaka 29 yanditswe mu gitabo gishyirwamo abantu baciye agahigo ku isi yose “Guinness Worlds Records” nk’umugore muremure ku isi hose.
Asimbuye kuri uyu mwanya uwitwa Amazon Eve wari usanzwe afite aka gahigo ku mugore muremure kurusha abandi ku isi .

Mu kiganiro yatanze avuga kuba yegukanye iyi nsinzi yatangaje ko kuba umuntu muremure ku isi byari bimwe mu nzozi ze.

Yagize ati “ Mu by’ukuri nashakaga kwandikwa mu gitabo cy’abaciye agahigo nk’umunyamideri wa mbere mureremure.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi mfite amahirwe yo guhembwa nk’umuntu ufite amaguru maremare ku isi.”

Yatangiye kumva ashaka kuzaba umunyamideri afite imyaka 16 kandi akaba afite impano ikomeye mu mukino wa basikete ( Basketball).

Magingo aya Ekaterina Lisina afite uburebure bungana na 2.06m mu gihe ikirenge yambara ibice 47 afite ibiro 90 kg.
REBA AMAFOTO YA Ekaterina Lisina:

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa