skol

Ishimwe ni ryinshi kuri Teta Sandra warokotse impanuka y’ubwato yapfiriyemo abantu 30

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Teta Sandra yatangaje ko afite ishimwe ryinshi ku Imana kubwo kurokora impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu bari bagiye mu birori byo kubyina no kwishimisha ahazwi nko kuri Motola Beach.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018, Mu gihugu cya Uganda habaye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu bari bagiye mu birori ahazwi nko ku cyambu cya Motola Beach giherereye ku nyengero z’ikiyaga cya Victoria.

Amakuru atugeraho avuga ko ubu bwato bwahagurukiye ahitwa Port Bell buca Luzira bwerekeza ahitwa Motola Beach ahari hagiye kubera ibirori byo kubyina no kwishimisha aho umunyarwandakazi Teta Sandra yari umwe mu bagiye muri bino birori gusa ku munota wa nyuma agasanga ubwato bwamusize bikaba ngombwa ko asubira mu rugo.

Ngo nyuma yuko ageze mu rugo nibwo yumvishe inkuru y’inca mugongo ivuga ko bamwe bamwe mu bantu bari muri ubwo bwato barohamye kubera ko ubwato bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo ndetse ko n’ ikirere kitari kimeze neza bikaba aribyo byabaye intandaro y’ iyi mpanuka.

Akiva aho yagombaga gufatira ubwato bakabumwima yasubiye mu rugo afite agahinda yibaza ukuntu igitaramo cye gihombye gusa ngo nyuma yaje kubona ko Imana yashatse kumukingira ikibaba kugirango atarohama

Ati” ibyabaye byose numvaga mpombye ariko Imana yanyigaragarije kuko nahise mbona ko hari umugambi imfiteho kuko yandinze."

Yakomeje yihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ndetse anashimira Imana yamurinze dore ko hari abo bari bafitanye gahunda yo kujyana mu birori bye bananiwe kwakira ko ibye biburijwemo bagahitamo gukurikira bwa bwato bw’abandi bwari bwakomorewe bityo nabo bakaburohamiramo.

Igisirikare cya Uganda kirwanira mu mazi na polisi y’ iki gihugu bakomeje ibikorwa by’ ubutabazi. Imibare yashyizwe ahagaragara n’ iki gihugu igaragaza ko ubu bwato bwari butwaye abantu 100 muri bo abagera kuri 30 bikaba byamenyekanye ko bapfuye.

Mu bapfuye harimo n’ abarobyi bari bagiye gutabara abari mu bwato bagajya mu twato twabo ari benshi natwo tukarohama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa