Itsinda rya Sauti Sol ryageze mu Rwanda ho ryitabiriye igitaramo gisoza Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ugushyingo 2018, Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol bageze I Kigali aho bitabiriye igitaramo cyo gusoza Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’.
Iri tsinda ry’abaririmbyi baje gusoza iyi nama yatangiye ku wa 26 Ugushyingo 2018 isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018. Ni inama ikoranyije impuguke mu by’ibidukikije, abashoramari barenga 1,000 n’abafata ibyemezo biga ku insanganyamatsiko ‘Ku bw’Afurika itoshye ifite ikirere gishya’, iri kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo ari naho iki gitaramo kibera.
Twakwibutsa ko Sauti Sol ari itsinda rimaze kubaka izina mu Karere ka Afurika aho kuri ubu bamaze kwigauria imitima ya benshi kubera indirimbo zaho zitaka Afurika aho banahataniye ibihembo bitandukanye birimo Kisima Music Awards, Channel O Music Video Awards, MTV Europe Music Award for Best African Act ndetse na BET Awards 2015 ndetse bimwe muribyo byongereye uburemere bw’izina ryabo.
Sauti Sol Baherukaga mu Rwanda taliki ya 29 Nyakanga 2018 ,mu gitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco nyafrica FESPAD aho ku munota wa nyuma iki gitaramo cyapfuye bitewe n’abamenyekanishije kiriya gitaramo babibabwiye batinze. Aho na Uwacu Julienne yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse na Sauti Sol.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *