Izibyose w’imyaka 16 yafashwe ku ngufu n’abasore 4 bamusindishije
Yanditswe: Monday 15, Mar 2021
Izibyose Esther, umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, yavuze uko yafashwe ku ngufu n’abasore bane bamuvangiye inzoga n’ikinini. Ibi Esther yabutangarije BigTown Tv yari yamusuye nyuma yo kumenya amakuru ye.
Nkuko Esther yabibwiye BigTown Tv yavuze ko yafashwe ku ngufu ubwo yari agiye mu rugo rw’umusore wakundanaga n’umukobwa babanaga (Claudine) kwa Sekuru. Yagize ati « nari nagiye gusura umusore w’inshuti y’umukobwa twabanaga (Claudine).
Uwo musore yitwaga Clever. Ngeze kwa Clever nasanze ari kumwe n’undi musore witwa Paccy. Twaricaye turaganira bansabye ko bampa inzoga mbanza kwanga nywa fanta, nyuma naje kunywa inzoga ndetse baranazimvangira, nanyweye Amstel, Heineken ndetse na Virunga.
Amasaha amaze gukura bigeze mu ma saa yine z’ijoro, Claudine twari twajyanye gusura Clever yasohotse hanze asa nk’ugiye kwihagarika gusa aratinda ngira amakenga mbaza Clever nti ese Claudine ari he? Aransubiza ngo ari hanze ari hafi ntakibazo.
Icyo gihe Claudine ajya hanze yari yasohokanye na telefone yanjye. Nakomeje kugira amakenga ndetse nurira mu idirishya ngiye kureba niba koko ari hanze. Nkigerageza kurira ngo ndebe mu idirishya, umusore waruri kumwe na Clever witwa Paccy yahise ankurura imisatsi mpita ngwa ku idomoro yariri hasi.
Paccy yahise amfatiraho icyuma ambwira ko kuba yakimfatiraho no kukintera bitamunanira. Ubwo Clever yahise yongeza volume ya radiyo yariri mu nzu maze hashize akanya batangira kumfata ku ngufu ». Esther yavuze ko yafashwe ku ngufu n’abasore bane aho yavuze ko uwa mbere yamufashe ku ngufu mu gihe cy’iminota 10, uwa kabiri mu minota 20, uwa gatatu mu minota 27 n’uwa nyuma mu minota 20.
Yavuze ko nyuma yuko aba basore barangije kumufata ku ngufu hashize umwanya muto yahise abona Claudine aje akamubaza uko amerewe undi nawe akiyumanganya akamubwira ko amerewe neza. Ibi ni ibigaragaza ko ibyabaye byose byari byateguwe ndetse na Claudine ariwe wamugambaniye kuko niwe wamujyanye gusura aba basore.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *