skol

Jean Paul Nsabigaba yiyahuye,biravugwa ko yabitewe n’umugore we wamuciye inyuma agaterwa inda,Yabanje no gusezera abo kuri Whatsapp[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

I Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Kagari ka Nyamata-Ville, Umudugudu wa Gasenga II. haguye ishyano ubwo abantu basangaga umurambo w’umusore wo mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko witwa Jean Paul Nsabigaba amanitse mu kagozi bisa n’aho yiyahuye.

Amakuru aturuka mu bo mu muryango we,avuga ko uyu musore yabitewe n’uko umugore we witwa Kercie Akariza ubu wibera muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yamuciye inyuma agatwita inda y’undi mugabo utaramenyekana.

Umuryango wa nyakwigendera uravuga ko mbere y’uko yiyahura yerekanaga ibimenyetso byo kwiheba, atakiganira ngo asabane n’inshuti.

Ku Cyumweru tariki 07, Werurwe, 2021 Nsabigaba yashyize kuri WhatsApp ‘utu emojis’ turira cyane ndetse n’ifoto ari kumwe n’umwe muri benewabo baririmba indirimbo isaba Imana imbabazi, nuko bukeye bw’aho abantu nibwo bamusanze amanitse mu kagozi yapfuye.

Yararize arangije ati: Murabeho!

ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru cyanditse ko umwe mu bo mu muryango we utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ikibazo cyavutse nyuma y’aho Jean Paul Nsabigaba amenyeye amakuru y’uko umugore we yamuciye inyuma kenshi ndetse ko atwite.

Yagize ati: “Nyakwigendera yambikanye impeta n’umugore we muri 2019 nyuma uriya mugore aza kumuta aragenda. Mu Ukwakira, 2020 nibwo yagarutse kumusura bukeye asubira yo.”

Icyo gihe ngo yasize amusezeranyije ko agiye kumushakira VIZA hanyuma akazamusangayo, undi agasigara kuri icyo kizere kinshi.

Icyo kizere cyamuraje amasinde, ahubwo atangazwa kandi ababazwa cyane no kumenya ko umugore we yabaye uwundi agatwita inda y’undi mugabo.

Jean Paul Nsabigaba wari usanzwe ari umushomeri atunzwe n’amafaranga mushiki we yamwohererezaga ndetse n’umugore we, yacitse intege ananirwa kubyihanganira ahitamo kwiyambura ubuzima.

Umwe mu baturage batuye muri uwo mudugudu wa Gasenga II nawe utifujeko ko amazina ye atangazwa, kuri we ngo abona uriya musore yishwe.

Agira ati: “Urebye uriya musore yishwe, kuko umwenda basanze azirikishije ntiwakwica umuntu rwose. Nawe se umuntu wumva ngo wari usize mugenzi we mu nzu akagenda nk’uherekeje, nyuma umurambo bakawusanga ku byuma byo ku kibuga cy’ahahoze ishuri rya ‘ESSAP’, kandi nabwo ari umuturage uje guhuruza ko hari umuntu wapfuye abonye kuri ibyo byuma, ubwo iyo aba afite ibibazo byagombye gutuma yiyahura, uwo babana ntiyari kuba abizi?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, avuga ko ayo makuru bayamenye mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bahurujwe n’abaturage, nyuma bajyana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza RIB na Polisi, n’ubu ngo baracyabaza abantu bari kumwe nawe nimugoroba ngo bamenye uko byagenze.

Mushenyi ati: “Twageze aho yabanaga n’abandi barimo na mukuru we batubwira ko yari kuri telefoni avugana n’umugore we uba muri Amerika, bamusiga avugira kuri telefoni bajya kuryama, nyuma ngo ntibamenye uko byagenze nabo”.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko hahise hatangira iperereza, ati: “Nsabigaba Jean Paul twasanze amanitse ntabwo tuzi icyamumanitse”, yongeraho ko bishobora kuba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021.

Kugeza ubu umugore we ntaragira icyo avuga ku rupfu rw’umugabo we.

Kercie Akariza, umugore wa nyakwigendera kuri ubu wibera muri Amerika

Urwego rw’iperereza (RIB) ruracyakora iperereza ku rupfu rwe.

Src:Taarifa

Ibitekerezo

  • Imana imwakire mubayo gusa turababaye
    Nanjye arinjyewe sinabasha kubyihanganira
    Nanjye niwo mwanzuro nafata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa