skol

Jose Chameleone yasabiwe gufungwa amezi atatu kubera ibyo abana be bagaragaye bakora

Yanditswe: Saturday 14, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Jose Chameleone yasabiwe gufungwa ku ngufu nyuma yo guha abana be imodoka kandi batabyemerewe.

Ibi bije nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Mata Dr Jose Chameleon ashyize amashusho kuri Instagram agaragaza abahungu be 2 aribo Abba Marcus ndetse na Alfa Mayanja batwaye imodoka iri mu bwoko bwa Convertible mu muhanda rwagati.

Amashusho yakurikiwe n’amagambo agira ati “ Abba Marcus na Alfa Mayanja abahungu banjye bamaze gukura byihuse “

Mu bitekerezo bitandukanye byashyizwe ku mashusho benshi bamushimangije bavuga ko abana bakwiye kurya ubuzima mu mitungo ya se ,abandi bakavuga ko abana be bazi ubwenge,mu gihe hari ababonaga ko ibyo yakoze bidakwiye.

Umuvugizi wa Police muri Uganda yavuze ko Chameleone akwiye gufungwa igihe kingana n’amezi 3 kubera ko yishe amategeko, cyangwa agacibwa amande angana n’amashiringi ya Uganda 200,000 cyangwa 600,000.

Twabibutsa ko abana ba Chameleone .umukuru Marcus afite imyaka 13 mu gihe umukurikira afite imyaka 9 y’amavuko ,aya mashusho akaba yafashwe ubwo barimo gutembera mu muhanda wa Entebbe muri Uganda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa