skol

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w’amashuli 2020/2021 uzatangirira,Abo mu mwaka wa mbere nibo bazatangira bwa mbere

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 10 April 2021

Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe cy’ifungura ry’amashuli ry’umwaka wa 2020/2021 byashyize bishyirwa hanze. Abanyeshuli bo mu mu mwaka wa mbere nibo bazatangira bwa mbere ku wa 19 Mata 2021 naho abarimo abiga muri Koleje y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) bazatangira kuwa 7 Kamena 2021

Nk’uko byangajwe na Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) mu itangazo ryayo ryo kuri wa Gatanu tariki 9 Mata 2021 ryaje rishimangira igihe abanyeshuli bazatangirira. Abanyeshuli basoje amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2019 bari bemerewe kwiga muri kaminuza y’u Rwanda mu ntangiriro za 2020 bari bamaze igihe kirenga umwaka bategereje kugana ishuli ariko ubu basubijwe.

Nk’uko iri tangazo ribyerekana rivuga ko abanyeshuli bazatangira mu mwaka wa mbere wa mashuli wa 2020/2021 bose bazatangira kuwa 19 Mata naho abandi bizagenda biterwa na Koleje bigamo ndetse n’ibyo biga. Ku ruhande rwa Koleje y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) niyo izatangira nyuma hamwe na Koleje y’ubuvuzi bw’abantu (CMHS).

N’ubwo iri tangira ry’amashuri ritangajwe hari abanyeshuli batari babona amanota y’umwaka wa 2019/2020 ndetse no ku ruhande rw’abarangije mu myaka isoza batari bayabona.

Gusa ku rundi ruhande urebye usanga ibi bibazo byose byaratewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 dore ko iyi kaminuza yakoze iyo bwabaga igakomeza kugerageza gushaka uko abanyeshuli bayo bakomeza kwiga n’ubwo bitari byoroshye aho hari n’abasoje amasomo ahanini hakoreshejwe iyakure (Kwiga hifashishijwe murandasi).

Muri iri tangazo ryasohotse riri mu rurimi rw’icyongereza ryaje rinamenyesha igihe abanyeshuli bagomba kuziyandikirizaho bitewe n’ibyo biga na Koleje bigamo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagaragajwe ubusumbane bukabije mu ikwirakwiza ry’inkingo za...

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryagaragaje ubusumbane...
10 April 2021 0

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu mwobo...

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Tatu z’igitondo, abagabo babiri bo mu Murenge...
10 April 2021 1

AU yahagaritse kugura inkingo za AstraZeneca ijya mu biganiro byo kugura...

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahagaritse gahunda yo kugura inkingo za...
10 April 2021 0

Nyakabanda:Ikosa rimwe gusa ryari ritumye ahira munzu n’abaturanyi be...

Umusore w’ingaragu wibana utuye mu Mudugudu wa Gapfupfu, Akagali ka...
10 April 2021 0

Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda bakaruzirikana mu byo...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
10 April 2021 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w’amashuli 2020/2021...

Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe...
10 April 2021 0