skol

Kenya:Hashinzwe idini ry’abakobwa baryamana bahuje ibitsina

Yanditswe: Sunday 07, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bayobowe n’umugore witwa Jacinta Nzilani Kilonzo ayoboye itorero ry’abakobwa baryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi), avuga ko ari ibintu yisanzemo mu myaka 16, akura yiyumvamo abakobwa bagenzi be, ibyanatumye ashinga idini ry’abatinganyi.

Avuga ko buri wese afite amahitamo ye mu gihe cy’imibanire ya muntu aho bafite uburenganzira n’amahirwe yo guhitamo uwo bifuza kubana nabo, ibi rero bituma hari igihe bamwe biyumvisemo abo bahuje ibitsina bitewe n’impamvu runaka.

Umugore ubaho nk’umugabo mu butinganyi amaze igihe kinini atukwa na benshi, aba nabo bakaba bikomwe n’abantu benshi muri Kenya kubera ubutinganyi.

Jacinta Nzilani Kilonzo yatangaje ko gukururana n’abagore byatangiye afite imyaka 16, maze yisanga yarinjiye mu rukundo nabo, yabanje kwibaza niba kuryamana kw’abahuje igitsina byaba ari icyaha. Yahatiwe n’ababyeyi be gushyingirwa mu 1983 afite imyaka 18.

Jacinta Nzilani Kilonzo mu gihe yashakaga umugabo ntabwo yumvaga anezerewe cyane. Yavuze ko mu rushako rwe hajemo amakimbirane kubera ko atashakaga kuryamana n’umugabo we. Umugabo we amaze gupfa mu 2008, yahuye na pasiteri w’umugore yakundaga baribanira.

Jacinta yashinze idini ry’abatinganyi b’abakobwa muri Kenya

Yatangije itorero i Nairobi kubaryamana bahuje ibitsina kandi basenga bishimye. Yagiriye inama Abanyakenya asaba Leta kwakira abatinganyi aho batuye, akavuga ko azarwana ishyaka rikomeye muri Kenya ariko bakemerwa, nubwo abaturage baba bamwamaganira kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa