skol

Keza Clemy ukora kuri Contact Fm yakoze ubukwe n’umusore bamaze imyaka 13 bakundana [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Keza Clemy umunyamakuru kuri Contact Fm yakoze ubukwe na Jean Louis Hakizimana uzwi nka ‘Dodi’ bamaze imyaka 13 bakundana.

Uwimanimpaye Cyiza Mari Clemence uzwi nka Keza Clemy, ni umunyamakuru wamenyekanye mubitangazamakuru bitandukanye birimo Kigalitoday, Kt Radio kuri ubu akaba akorera Contact Fm.yakoze ubukwe n’umusore bakundanye imyaka 13 .

Ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Ukwakira 2018 mu birori byabereye kuri kiliziya ya Saint Pierre iherereye mu mujyi wa Kigali mu Cyahafi ho ku kimisagara .

Keza Clemy yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we, Jean Louis Hakizimana uzwi nka ‘Dodi’ bavugako bamaze imyaka igera kuri 13 bari mu munyenga w’urukundo.

Umuhango wo guhamya isezerano imbere y’abakristu wabanjirijwe n’ibirori byo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Mary Rose Palace ku Kicukiro. Kwiyakira byabereye kuri Saint Paul.

Keza ahamya ko uyu musore ari we bakundanye bwa mbere ndetse ngo ari nawe wa nyuma bakundanye aho uyu munsi babihamirije imbere y’Imana n’abantu ko babaye umwe ndetse ko bazibanira ubuziraherezo.

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa