KIGALI:Abashoferi bahawe amakarita akoze mu buryo bw’ikoranabuhanga azanjya agaragaza imyitwarire yabo ku bagenzi
Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr. Nzahabwanimana Alexis, batangije uburyo bwo kugenzura abashoferi batwara abagenzi hakoreshejwe amakarita.
Ubu buryo bwashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Imirimo Imwe n’Imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), bwatangijwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2017, buzajya butuma hamenyekana imyitwarire itari myiza y’umushoferi. Minisitiri (...)
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr. Nzahabwanimana Alexis, batangije uburyo bwo kugenzura abashoferi batwara abagenzi hakoreshejwe amakarita.
Ubu buryo bwashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Imirimo Imwe n’Imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), bwatangijwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2017, buzajya butuma hamenyekana imyitwarire itari myiza y’umushoferi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert yambika umushoferi ikarita ngenzuramyitwarire
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi gahunda izafasha abatwara abantu n’ibintu gukora mu buryo bw’umwuga kandi bagahabwa ibyo bemererwa n’amategeko kuko abagenerwa serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange bakwiye agaciro gafatika.
Ati “Tubambitse ikarita ifite ibara ry’icyatsi ariko ikizamini bagiye kugikora, batangiranye 100%, uko rizajya rihinduka ni ko izina ryabo rizajya rikurwa mu gitabo cy’ubugingo (ibyo yagereranyije na Bibiliya). Ni agaciro bagaruriye umwuga w’ubushoferi wari uzwi mu buryo bubi”.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Dr. Nzahabwanimana Alexis, yavuze ko kuba hatangijwe uwo mushinga bizakemura byinshi byapfaga muri serivisi yo gutwara abantu.
Yasobanuye ko bamwe mu bashoferi bitwaraga uko bishakiye ntibakurikiranwe ndetse nabo ntibahabwe ibyo bemerwa n’amategeko, avuga ko ubwo buryo bidakuyeho inshingano za Polisi, ariko na RURA ikazibanda kuri serivisi zitangwa n’uburyo umushoferi abanye n’abandi mu muhanda.
Katabarwa Emmanuel ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, avuga ko wese igihe ari mu kazi asabwa kuba afite iyo karita yahura n’umugenzuzi akayimusaba akareba amakosa yakozwe.
Akomeza avuga ko uhawe ikarita wese afite amanota 100%, buri kosa akoze akajya avanwaho amanota, yamanuka munsi ya 70% akajya mu muhondo. Mu gihe amanutse akagera munsi ya 40% ahagarikwa igihe gito n’igihano akabona gusubizwa ku murongo, ibyo kandi bishobora no gutuma avanwa mu batwara imodoka z’abagenzi rusange.
Habimana Leonard akorera Horizon Express, avuga ko ikarita ndangamyitwarire yashyizweho izakemura byinshi ku mukozi na kampani akorera kuko itazagabanya imyitwarire ahubwo izayongera.
Yemeza ko izarushaho kugaragaza imikorere y’umushoferi, kuko hari aho yakoraga umukoresha ntabone ko akora, ariko ikarita ikaba ije kubigaragaza mu gihe amanota atagabanutse.
Iyo karita igura amafaranga y’u Rwanda 5000 k’uyifashe bwa mbere, ariko ku wayitaye bizajya bisuzumwa ayisubizwe ku buntu.
Ibitekerezo
Nopne se ko mutatubwiye uko ikora n’uko uyifite atakaza amanota? Ikoreshwa nabatwara bisi cg se ni bande
iyinkuru ntabwo yuzuye kuko ntaho mugaragaza imikorere yayo. Nsanga iyo hatanzwe inkuru nkiyi habahakenewe kumenyekana imvo ni imvano zayo.