Kizito Mihigo yagize icyo avuga ku bakobwa bazwi nk’ aba ‘Slay Queen’ baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018
Kizito Mihigo yavuze akiva muri gereza yumvaga iryo jambo gusa ko nyuma yaje kubwirwa ko ari abakobwa bamamaye kuri instagram.
Kizito Mihigo umaze iminsi azenguruka ibitangazamakuru yamamaza indirimbo ye nshya yise ‘aho kuguhomba yaguhombya’ mu kiganiro yagiranya na Contact Fm yabajijwe bimwe mu bintu yamenye akiva mui gereza yasubije ko yaje asanga haraje urubuga rwitwa Instagram rufite umwimerere wo gushyiraho amafoto gusa.
Ngo yaraziko uru rubuga rujyaho na Video ngo aho yashatse gushyiraho amashusho y’indirimbo ye yose ngo biranga akeka ko yabaye ndende ayihindurira ingano ntabwo biba imfabusa nyuma amenya ko hajyaho akantu katarengeje umunota.
Ikindi yabajijwe niba azi abantu bitwa aba Slay Queen avuga ko byari byarabanje kumucanga gusa yabwiwe n’abantu ko ari abakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho n’amafo bashyiraho ndetse ko baba bafite abantu babakurikira benshi.
Yakomeje avuga ko bamwe muribo abazi aho yanemeje ko ShaddyBoo amuzi gusa ataramubona amaso ku maso.
Yasoje avuga ko ibyo bakora ko babikora bigengesereye kuko gukoresha imbuga nkoranyambaga bigira umupaka ngo kuko hari igihe umuntu ashyiraho buri kimwe cye ugasanga ibye byose yabimariyeho ngo aha niho umuntu ahera yamburwa agaciro n’abantu kuko ngo aba yamaze kwirekura wese yiyeretse abamukurikira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *