KNC yavuze uburyo Aline Gahongayire akeneye kwitabwaho akavurwa
Yanditswe: Monday 29, Apr 2019
Mu minsi ishize nibwo hasakaye amashusho ya Aline Gahongayire yifatira ku gahanga itangazamakuru ryo mu Rwanda. Mu buhamya aherutse gutanga, yavuze uburyo yagiye azamuka, iby’amagambo y’abantu n’uburyo atari ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro babajwe n’amagambo ya Aline Gahongayire dore ko bahise banashyira ahagarara itangazo ryamagana ibi bitekerezo bye. Ndetse bananenga uyu muhanzikazi bagaragaza ko batashimishijwe n’amagambo yatangaje.
Ubuhamya bw’uyu muhanzikazi uririmba indirimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu butumwa bwe burebure bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga hari aho ahamya ko atari ku rwego rumwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko ibibazo by’isenyuka ry’urugo rwe n’ibijyanye no kongera gushaka umugabo yabibajijwe na VOA.
Ati “Hanyuma bakambaza ngo ‘nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ nsigaje umunota umwe muwumpe. Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe (ahamagara uwitwa Desire)…Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe. Buriya njyewe nawe twaganira (yabwiraga umwe mu bari aho)…umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ‘jya kureba dessin anime’…Tom and Jerry”.
Kakoza Nkuriza Charles (KNC) mu kiganiro Rirarashe gica kuri Radio1 na TV1 agerageza gusobanura uburyo itangazamakuru ritakagombye guha akato ibihangano bya Aline Gahongayire, yatangaje ko mu by’ukuri gutangira gusiba ibihangano bye no guha akato ibindi byaba ari ukumurenganya kuko ku bwe asanga ibyo Aline yavuze yarabitewe n’uko afite ikibazo kandi ngo mu gihe abantu bamenye ko afite ikibazo ngo ntabwo bamutererana. Yashimangiye ko Aline Gahongayire akeneye kwitabwaho akavuzwa kuko afite ikibazo.
KNC asanga igihe Aline yakoze igihangano cyiza cyacurangwa ahubwo we ubwe akemera agashaka umuganga umufasha kuko asanga Aline afite uburwayi n’ubwo ashobora kuba atazi ko anarwaye.
KNC yakomeje avuga ko igihe cyose Aline yaba atamenye ko arwaye inshuti ze za hafi zamufasha zikamuganiriza bityo bikaba byamufasha kwivuza.
Kakoza Nkuriza Charles (KNC) asoza iki kiganiro cyagarukaga kuri Aline Gahongayire yabaye nk’utebya asaba uyu muhanzikazi kutaza kumutuka. Icyakora ariko nanone yasabye inshuti za Aline kureba uko bamuba hafi bakamushakira umuganga w’umuhanga mu kuvura indwara nk’iya Aline bityo akavurwa agakira.
KNC yatangarije mugenzi we bakorana iki kiganiro( Angelbert Mutabaruka) ko mu by’ukuri nyuma yo kureba ubuhamya Aline yatangaje n’amagambo yavuze asanga uyu mugore afite ibibazo by’ibikomere bye bitarakira, ko afite ikibazo cyo kuba atarakira neza ibyagiye bimubaho mu buzima bityo akaba afite ihungabana. KNC yanaboneyeho umwanya wo gusaba abanyamakuru n’abafite ibitangazamakuru ko batakumira ibihangano bya Aline Gahongayire cyane ko ntacyo baba bamufashije.
Ibitekerezo
Nubwo Aline avuga ngo “aririmbira Imana”,ntabwo imwumva kubera ko Bible ivuga ko Imana yanga abantu biyemera (arrogant).Byisomere muli Imigani 8:13.Ahubwo igakunda abantu “bicisha bugufi” nkuko Yakobo 4:6 havuga.Nubwo benshi bavuga ngo “bahimbaza Imana”,ntabwo ibumva kubera ko bakora ibyo itubuza.Cyanecyane aba Stars benshi byitwa ko baririmbira Imana,nyamara bakajya mu busambanyi.Niyo mpamvu muli Matayo 15:8 havuga ngo “banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange”.Ikindi gituma Imana itabemera,nuko mu byukuri baba bishakira amafaranga mu bitaramo bakora.Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu”,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Umukristu nyakuri bivuga “umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be”.Ari abibone cyangwa abitwaza Imana ngo barye amafaranga y’abantu,ntabwo Imana ibemera.Nubwo bo biyita ngo ni abakozi b’Imana.
Nukuri kubarebakure ariko cyane cyane abize indwara zo mumutwe (Psychiatrist) Tubirebye neza uri mugore numusazi nukuri wamugani mwe kumukomera no kumuvugiriza induru afite ikibazo cyo mu mutwe!!! kandi niko bimera iyo wisenyeye urugo nta mpamvu,amaherezo urasara uriya mugore nagiye mukurikirana ubona ashyira imbaraga mukwisobanura kuburyo ubonako hari ikibazo mumutwe we ririya nihungabana.ikindi ntago byantangaza kuko yigiye kubirenge bya Gitwaza,mwitorero ribamwo ubwibone,kwiyemera Gusenya ingo z’abandi,nukuri nk’abanyamakuru twizera dore ntuye mu gatenga ariko muzakore iperereza n’itohoza muzarebe ingo zimaze gusenyukira muri ririya torero rya Gitwaza,!!!!! Shebuja s’ejobundi hashize atangaje ko ari wemuhanuzi wambere ntanundi uzaza nyuma ye....none umwigishwa nawe ati Divorce yanjye nayitangarije kuri VOA ndi Washington DC, umva Aline we ishyano waritangariza kuri VOA cg Kuri radio Izuba yiburasiravuba ....Divorce yakwandikwa muri Washington Post cg kugihe.com byose ni divorce sikiza cyo kwiratwa?ariko ubwo ubundi iyo mana muvuga murayizi ibarimo se ahubwo???nukuri uriya mugabo mwari mwarabanye nashake yisengerere ka fanta gakonje kuko yari yarihambiriye igisasu wowe ntiwavamo umugore umubyeyi ngo wubake....SOS Aline Ghaongayire kubazi kuvura ibisazi.
Yes KNC, njye nawe tubyumva k’ 1 pe!! Ubundi biriya ni ubuyobe CG ni uburwayi.
Gusa ndabona ARI uburwayi kuko uwo mudamu Aline nabonaga yitwara neza kandi aniyubaha, bityo nkemeza ko byaba ari ihungabana, bamube hafi kuko ni hariya bihera, ugasanga umuntu ntakiyitaho cg agenda yivugisha mu nzira nama gestes menshi. Wamubaza nk’ ikintu muganira akitapagura avuga byinshi biterekeranye kdi ntanabimenye.
Ihungabana ritera kujunjama; umuntu akaba yakwiyahura. Rinatera no kwishyira hejuru ku ngufu ( ESPRIT DE GRANDEUR ) .ie. Ni ikinyuranyo ( habaho kujunjama no kwiyumva CG kwishyira hejuru KU ngufu, ex: umuntu akiyita Chef KU ngufu, mutabimwita mukabipfa da!!
Nshobora no kuvuga ko byaba ubuyobe kuko uwo mudamu ari mu bambere bashyigikiye Gitwaza igihe nawe yiyemeraga NGO niwe ukaze KU isi cg muri Afrika niba nibuka neza, yemeza rwose ko Ari Ok Nta kibazo.
Ubusanzwe nibwira ko umuntu muzima atagombye gushyigikira amafuti.
Gusa Imana ishobora byose iturinde abahanuzi n’ abandi bose b’ibinyoma, iturinde uburwayi bw’ingeri zose .
Aline turamukeneye afite Impano nziza, pe! Imana imugirire neza imukize.