skol
fortebet

Lt Gen. Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni yatangiye guterana amagambo na Bobi Wine

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano akanaba umuhungu we, yatangiye guterana amagambo na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu gihe habura amezi atatu yonyine muri Uganda hakaba amatora y’umukuru w’Igihugu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Bobi Wine yatanze Kandidatire ye mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha, nyuma yo kwemezwa ku mugaragaro nk’umukandida ugomba guhagararira ishyaka NUP (National Unit Platform).

Uyu mugabo wari umaze imyaka itatu atangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda, yavuze ko yiteguye gukura ku butegetsi “umunyabugugu” Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.

Kyagulanyi yavuze ko Perezida Museveni ari umuntu waranzwe n’ubugugu no gushaka kwiharira ubuyobozi kugeza ubwo yakuraga mu Itegeko Nshinga ingingo ijyanye n’imyaka umukuru w’igihugu adakwiriye kuba arengeje, ashaka kuyobora Uganda ubuzima bwe bwose.

Ni amagambo atakiriwe neza ibukuru, bituma Gen Muhoozi amusaba kureka iterabwoba, ngo kuko anashatse kurwana bamutsinda mu buryo bworoshye cyane. Ati:

Muvandimwe wanjye muto nakubwiye ko udashobora kudutera ubwoba. Dufite imbaraga zikomeye cyane kuruta uko utekereza ko turi. Niba ushaka kurwana, tuzagutsinda mu buryo bworoshye cyane. Dukeneye amahoro, ariko nugerageza kuturwanya, uzabikore.

Amagambo ya Gen. Muhoozi yakuruye iterana ry’amagambo hagati y’abashyigikiye Perezida Museveni n’abashyigikiye Bobi Wine, bamwe bati “Uganda ntikeneye kuyoborwa n’inzererezi”; abandi bati “mufite ingufu z’igisirikare we afite ingufu z’abantu n’urukundo rw’abantu.

Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, byavugwaga ko Bobi Wine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo gutanga Kandidatire ye, gusa aho arekuriwe yahise asubiza Gen. Muhoozi ko abagabo b’ibigwari n’abanyantege nke ari bo biratana ubugizi bwa nabi. Abinyujije kuri Twitter yagize ati:

Abagabo b’ibigwari n’abanyantege nke ni bo bonyine biratana ubugizi bwa nabi. Ibyacu ni umuhamagaro utarimo urugomo. Urabizi ko mu matora anyuze mu bwisanzure no mu mucyo, so w’umunyagitugu ushaje ntazongera kubaho. Iki gihugu ni icy’Abagande, si icyawe na so. Ibyo uzabisobanukirwa vuba.

Perezida Museveni wiyamamariza kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, ni we uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu, n’ubwo na Bobi Wine uri mu bo bazaba bahanganye ashyigikiwe n’abatari bake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa