skol
fortebet

Umuhanzi M’bilia Bel yahishuye icyo yasaba Perezida Kagame bahuye

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

M’bilia Bel wamamaye mu ndirimbo Nadina na Nairobi yavuze ko ahuye na Kagame yamusaba kunga ibihugu byombi, ubumwe bukaganza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho akomoka.

Sponsored Ad

Kuva kuwa kabiri taliki 4 Ukuboza 2018, umuhanzikazi w’ikirangirire ku isi M’bilia Bel ari mu Rwanda aho yataramiye abakunzi be mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8 Ukuboza 2018.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko hashize igihe kinini adaheruka mu Rwanda ngo gusa kuri ubu u Rwanda rwarahindutse mu buryo bugaragarira ijisho ndetse ko utabura kuvuga ko ruri ku isonga mu bijyanye n’ubukungu.

Yashimiye Perezida Paul Kagame wabashije kugera u Rwanda kuri ibi ndetse asaba ko n’ibindi bihugu byamwigiraho. Yabajijwe n’umwe mu banyamakuru ikintu yasaba Umukuru w’igihugu Perezida Kagame aramutse agize amahirwe yo guhura nawe muri iki gihe ari mu Rwanda yasubije ko yamusaba kunga ibihugu byombi, ubumwe bukaganza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho akomoka.

Yagize ati” Namusaba kunga ibihugu byombi, ubumwe bukaganza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho nkomoka , kuko abaturage bo ku mpande zose kuva kera bari abaturanyi, byaba ari ibya gaciro gakomeye.”

M’bilia Bel ni umuhanzikazi w’imyaka 59 akaba umwe mu bakanyujijeho mu myaka yashize aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nadina ,Nakei Naïrobi ndetse n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa