skol
fortebet

M’bilia Bel yasigiye isomo Abanyarwandakazi batazi kubyinisha umubyimba [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

.Mu mbyino zitangaje, mu myambarire idasanzwe ni bimwe mu byaranze igitaramo cya M’bilia Bel yakoreye i Kigali.

.Abanyarwandakazi batazi kubyinisha umubyimba basigiwe isomo rikomeye na M’bilia Bel aho yababwiye ko biri mu bintu abagabo bishimira cyane.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Ukuboza 2018 ,nibwo umuhanzikazi M’bilia Bel yakoze igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi bakunda umuziki wa Lumba ucurangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no ku isi.

Igitaramo cyatangiye bitinze kuko byari biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa 8 gusa amasaha akaza kwigizwa imbere ho gato ,Ku rubyiniro habanzeho imiziki y’inanga ndetse n’indi yiganjemo indirimbo zicuranzwe mu njyana ya Rumba ,ku ikubitiro umuhanzi Mike Kayihura ufite impamyabumenyi y’ikirenga muby’umuziki yabanje kurubyiniro mu ndirimbo zitandukanye.

Ku isaha ya saa 10:00 nibwo uyu muhanzi yagiye ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi ba Neptunez Band yageze ku rubyiniro. Yicaye ku intebe yicurangira Piano atangira aririmba indirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Genda Rwanda Uri Nziza”.

Yakurikijeho Golden Love Child izasohoka muri Mutarama, N’golo Kante yakomoye ku mukinnyi w’umufaransa ukinira ikipe ya Chelsea, n’izindi zitandukanye ziri mu rurimi rw’icyongereza. Nyuma y’iminota 40 yavuye ku rubyiniro aharira urubyiniro Neptunez Band.

Iri tsinda ryerekanye udushya mu munota micye ryamazeho aku bacurangiye abari aho indirimbo zitandukanye zirimo Liquar Store Blue ya Bruno Mars na Damian Marley umuhungu wa Nyakwigendera Bob Marley ndetse n’indirimbo ya Olamide yise Motigbana iri mu zikunzwe muri iyi minsi nyuma urubyiniro baruharira umushyitsi mukuru M’bilia Bel warutegerejwe na benshi.

Uyu mugore wageze ku rubyiniro ahagana saa 11 z’ijoro yinjiye asuhuza aho mu rurimiri rw’igifaransa avangamo n’icyongereza gike abari aho batangira kwisuganya baha ikaze uyu munyabibwikazi ,abatabasha kureba ku rubyiniro batangira kurira intebe kugirango barebe ibirori neza.

Yatangiriye ku ndirimbo ye yitwa ‘Yambaga’, yari izwi na benshi mu bari aho. Iya kabiri ni iyakanyujijeho yitwa ‘Nadine’. Iyi ndirimbo igeze hagati nibwo M’bilia bel yerekanye ko agifite intege n’ubwo mu myaka akuze.

Afatanyije n’abakobwa 2 bari baje kumufasha kubyina yakaraze umubyimba ari kumwe n’abo bakobwa barimo umunyarwanda ndetse n’umugandekazi benshi bari aho bahise bava mu byicaro byabo batangira kubyina ingwatira.

M’bilia bel yafataga akanya agasaba abagore bafite abagore babo ko bakirekura bakabyina

Yagize ati” Fata umukunzi wawe mubyine”

Igitaramo kiri hafi kugera ku musozo yafashe umwanya asaba abagabo basohokanye n’abagore babo ko baza imbere bakabyinana indirimbo yakunzwe na benshi izwi ku izina rya ‘Nakei Naïrobi’maze abari aho bahita baza mu byicaro byabo batangira kubyina umuziki.


Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait ,Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminente, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, Hon. Edouard Bamporiki, umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Charly&Nina, Masamba Intore, Mani Martin , Eric Kabera umuhanga mu bya sinema akaba n’Umuyobozi wa Kwetu Film, Patrick Samputu Umuyobozi mu ruganda rwa Bralirwa, Umunyamakuru Cyuzuzo Jean d’Ard wa Royal FM ndetse n’abandi.

Igitaramo cyarangiye ahagana saa 12:45 aho uyu musore yasezeye abari aho ndetse aboneraho gushyimira itsinda ry’abahanzi bamufashije ndetse n’abaje kumushyigikira mu gitaramo aho yaboneyeho no kubabwira ko akunda u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

REBA AMAFOTO:
















Photo :Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa