skol
fortebet

M’Bilia bel yijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka

Yanditswe: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

M’Bilia bel utegerejwe n’abanyarwanda benshi yatangaje ko yiteguye kwishimana n’abanyarwanda bose bakunda umuziki we ndetse n’injyana ya lumba.

Sponsored Ad

Umwamikazi wa Lumba ku isi akaba n’umunyabigwi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong [DRC] ari mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo azasusurutsa abakunda umuziki we mu Rwanda mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu mu ihema rya Camp Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu yangaje bimwe bimwe mu byo ahishiye abafana be birimo kuba azabasusurutsa ndetse akabakumbuza zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Nakei Naïrobi ,Nadina ndetse n’izindi.

Yagize ati ” ndasaba abanyarwanda kwitegura kwishimana nawe cyane ngo nubwo amaze gukura ibindi byose abakunzi be bo mu myaka yashize nubu ntaho byagiye kuko yabateguriye imbyino zitandukanye ndetse anabizeza ko ijwi rikiri rya rindi.”

Yabajijwe uko abona umuziki wabo n’abiki gihe yasubije ko umuziki w’ubu utandukanye n’uwabacyera kuko uwabo wari wuje ikinyabupfura kinshi.

Ati” umuziki w’ubu utandukanye cyane nuwo mugihe cyabo kuko ikintu cya Mbere gituma umuziki w’umuhanzi utera imbere ari ikinyabupfura gituma abantu bakwizera naho umuziki wa abubu wo biragoranye kuko abenshi bawuzamo baziko ariho bazakura agatubutse bigatuma bibagora gutera imbere,abasaba rero gukora umuziki w’umwimerere kandi bakubahana kuko ariyo nzira nziza yo gukora umuziki .

Biteganyijwe ko kwinjira muriki gitaramo ari amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw). Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’). Ushobora kugura amatike unyuze kuri www.rgtickets.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa