Marina yisubiyeho ku cyemezo yari yarafashe cyo kureka gukora indirimbo z’amashusho
Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018
Marina yavuze ko yabitewe n’igitutu cy’abafana aricyo cyatumye ava ku izima agakora amashusho y’indirimbo ye ‘Log Out’.
Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzikazi Marina avuga ko bitewe n’impamvu ze bwite agiye kureka gukora amashusho y’indirimbo gusa akavuga ko azahagarikira ku ndirimbo Karibu .
Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi wa The Mane ariwe Bad Rama yavuze ko atazi impamvu yabimuteye ndetse nawe yabimubwiye gutyo ndetse akomeza kwemeza ko bazarebera hamwe icyo gukora kuko n’akazi kaba gapfa.
Mu gihe gito uyu muhanzikazi nibwo yashyize hanze amajwi y’indirimbo ye nshya yise Log Out .Gusa kuri ubu uyu muhanzikazi aganira n’Umuseke yavuze ko kubera ikifuzo yagejejweho n’abafana be byatumye yisubiraho agakora amashusho y’indirimbo ye ‘Log Out’
Yagize ati “ Dukorera abafana! Ibyo nari naratangaje ntabwo babyakiriye neza bahoraga bambwira ko batabishaka bityo rero nanjye mbona ko bikwiye ko nisubiraho ku kemezo nari narafashe.”
Abajyanama be bo muri The Mane ngo nabo bari mu bafashije abafana be kugira ngo yemere kwisubiraho.
Twakwibutsa ko Marina ari umwe mubahanzi nyarwanda bavugwaho ibintu byinshi birimo gukundana n’abahanzi bagenzi be gusa we akabyamaganira kure ndetse akaba ari umwe mu bahanzikazi bazwiho udushya mu myambarire akenshi muri bimwe mu bitaramo akora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *