Mc Tino na Njuga banenze abakobwa basohokanwa bakanywa ‘Vin rouge’ mu gihe iwabo banywa Primus
Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzi Tino ndetse na mugenzi we Njuga bagaya abakobwa banywa Primus basohokanywa n’abasore bakanywa Vin rouge kandi ubusanzwe batayigurira.
Muri aya mashusho agaragaza aba bombi bashinja bamwe mu bakobwa humvikanamo aho Tino avuga ati ni gute mu nzu mubamo iwanyu mwigurira Primus mu gihe mu gihe gusura abasore cyangwa babasohokanye mukanywa Vin rouge ibyo n’ibiki.
Mu gihe Njuga yavugaga ko bajya bakomeza kwinyera Primus kubera ko ariyo babasha kwigurira.
Bamwe mu bakobwa babonye ayo mashuhso bavuga ko ibyo bavuga aribyo ndetse ko hari n’abakobwa babikora ngo kuko burya iyo ugeze mu kabari uba ugomba kwiyerekana ukundi kuko uba wajyanye n’umusore wavuze ko yishoboye.
Yagize ati” Abasore bamwe bakunze kwirarira mwagera mu kabari agashaka kunywa nawe ibirenze kandi ukaba uzi neza ko atabinywa bivuga ko nawe utanywa ya Primus ..[aho abantu baguseka peee] ahubwo iyo uziko Atari umunyakuri nawe ureba inzoga nziza uziko ihenze kandi yiybashye akaba ariyo unywa.”
Ibi byarangiye abakobwa bashinja abasore kuba aribo babizana bavuga ko abenshi ntakuri bagira ahubwo bashyira imbere ubwiyemezi bigatuma n’abakobwa batisuzuguza ngo bagure zimwe bagura bari iyo batuye.
REBA AMASHUSHO
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *