skol
fortebet

Meddy yavuze ku nkumi yamugwiriye igihumure, anahishura ibyo atazibagirwa mugitaramo yakoreye i Nyamata

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo ku wa 02 Nzeri 2017 umunyabigwi Meddy yataramiye mu Karere ka Bugesera i Nyamata mu gitaramo cya Mutziig Beer Fest 2017 cyabereye kuri Golden Tulip Hotel, umwe mubakobwa bari bitabiriye iki gitaramo yaguye igihumure ararira bishyira cyera akizwa no guhoberana na Meddy.
Amashusho yafashwe ndetse n’amafoto agaragaza iyu mukobwa yambaye ingofero y’umutuku ndetse n’imyenda yiganjemo ibara ry’umutuku. Yariraga cyane avuga ko ‘adashaka y’uko Meddy amusiga’ abajijwe impamvu yumvikanaga (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 02 Nzeri 2017 umunyabigwi Meddy yataramiye mu Karere ka Bugesera i Nyamata mu gitaramo cya Mutziig Beer Fest 2017 cyabereye kuri Golden Tulip Hotel, umwe mubakobwa bari bitabiriye iki gitaramo yaguye igihumure ararira bishyira cyera akizwa no guhoberana na Meddy.

Amashusho yafashwe ndetse n’amafoto agaragaza iyu mukobwa yambaye ingofero y’umutuku ndetse n’imyenda yiganjemo ibara ry’umutuku. Yariraga cyane avuga ko ‘adashaka y’uko Meddy amusiga’ abajijwe impamvu yumvikanaga avuga ko ‘yamuheruraga cyane ndetse ko yifuzaga ko bagumana.

Aganira na UMURYANGO, Meddy w’imyaka 28 y’amavuko yahamije ko kuri we byari ibitangaza kubona umufana we yishima kugeza nubwo arize kubera we. Yagize ati “ Byari ibitangangaza,kubona umukobwa nk’uriya afite amarangamutima nkariya binyereka ko ubutumwa ntanga mu ndirimbo bukora ku mitima ya benshi….Ibi bintera imbaraga zo gukora cyane... ariko nariishimye pe! Sinarinziko abantu bashobora kuza bangana kuriya i Nyamata bishyuye ibihumbi 15,000 cyangwa 10,000 ,.. ni ibintu ntateze kwibagirwa.”

Umunyamakuru yaboneyeho no kumubaza icyo adashobora kwibagirwa nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka kuri we yahoze arota gukorera mu Rwanda aho yari amaze imyaka 7 atahakandagira.

Ati “Uriya muntu nabonye ugendera mu kagare yankoze ku muntima ndetse n’abandi bantu bari bahari nk’umuryango wanjye n’inshuti...umva narishimye rwose” .
Meddy kandi akomeza avugako umuziki nyarwanda iki aricyo gihe ngo urenge imbibi ,abantu babashe kuba bawukurikirana ndetse akaba anabona ngo ugeze ku rwego rushimishije.

Uyu mukobwa warize kubera Meddy, ari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, yaje kugira ikibazo cyo kurwara urukundo[indege] agwa igihumure, aza gukizwa no guhobera Meddy , wabonaga byamurenze ndetse atabasha kuvuga icyo yashoboraga ni ukurira gusa .

Uyu mukobwa yakijijwe n’uko ahobereye Meddy.

Meddy yageze mu Rwanda ku wa 26 kanama 2017, yasanganiwe n’abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abiganye nawe bari baje kumwakira. N’ibyishimo byinshi abo mu muryango we bavuze ko bishimiye kongera kubona umwana wabo wamaze kwagura umubyibuho.

Ibitekerezo

  • si urukundo ni amadayimoni

    Hahahaha cinema ziragwira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa