skol
fortebet

Menya igitera abagabo benshi kubyuka igitsina cyazanye umurego

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe umuntu wese w’igitsina gabo udafite uburwayi bumutera kudashyukwa, iyo aryamye cyane cyane nijoro arashyukwa. Nubwo tubibona iyo dukangutse nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bibaho inshuro zigera kuri 5 mu ijoro.

Sponsored Ad

Uku kubyuka igitsina cyareze mu cyongereza byahawe akabyiniriro ka morning wood (igiti cya mu gitondo) cyangwa morning glory (Ikuzo rya mu gitondo) .

Ibi bitangira umwana akiri mu nda ya nyina ndetse niyo umuhungu akivuka, igitsina cye kiba cyafashe umurego. Si ibyo gusa kuko niyo umukuye mu mugongo, usanga cyareze. Burya ababyeyi bakuze ngo niho barebera ko umwana atazaba ikiremba.

Ese biterwa n’iki?

Kugirango igitsina cy’umugabo gifate umurego, biterwa nuko imitsi ijyana mo amaraso iba yareze noneho ikaguka amaraso agatemberamo ari menshi noneho bigatuma gihaguruka.

Impamvu ibitera ya mbere ni uko uturemangingo turekura umusemburo wa noradrénaline iyo uryamye natwo turasinzira. Utu turemangingo dushinzwe gutuma igitsina kidahorana umurego. Iyo rero dusinziriye bituma umusemburo wa testosterone urekurwa ku bwinshi nuko imitsi ijyana amaraso mu gitsina ikarega nacyo kigafatiraho.

Indi mpamvu iterwa n’ikinyabutabire cya nitric oxide (NO). Iki kinyabutabire nicyo kigira uruhare mu kurega kw’imitsi. Ndetse burya imiti ivura kudashyukwa ituma umubiri ukora iki kinyabutabire ku bwinshi. Iyo rero iyi nitric oxide irekuwe ituma imitsi irega, umuvuduko w’amaraso ukiyongera. Ibyo rero bituma imitsi yo mu gitsina irega, nuko kuko ariho irangirira amaraso akabamo menshi, kikarega.

Impamvu ya 3 ni ukurota. Akenshi iyo umugabo atekereje ku gitsina, cyangwa se abivuzeho, akibonye se, ahita ashyukwa. Na nijoro rero iyo urose ukora imibonano cyangwa ukarota ibijyanye n’igitsina, uhita ugira ubushake.

Impamvu ya 4 ari nayo ya nyuma biterwa no gufunga inkari. Nkuko bizwi, iyo umugabo afite ubushake, ntiyabasha kunyara. Na nijoro rero iyo uruhago rwuzuye, mu kukurinda ko wanyara ku buriri, gifata umurego nuko ugakanguka utanyaye ku buriri. Twibuke ko na ku manywa iyo watinze kunyara wumva igitsina cyafashe umurego. Iyo niyo mpamvu rero.

Ngayo nguko rero. Gusa twibutseko hari ibishobora gutuma utabyuka cyafashe umurego nko kuba urwaye urembye, Kuba uhangayitse, kuba ufite uburwayi nka diyabete, n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa