Minisitiri Busingye yasabye Dr Kayumba kureka kwibasira Fiona Muthoni Ntarindwa umurega gushaka kumusambanya ku ngufu
Yanditswe: Monday 29, Mar 2021
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yabujije Dr Christopher Kayumba kureka kwibasira umukobwa umushinja kugerageza kumufata ku ngufu.
Ni nyuma yo guteranira amagambo ku rubuga rwa Twitter n’umukobwa uvuga ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017.
Minisitiri Busingye yifashishije Twitter, yagaragarije Dr Kayumba ko gusubiza uyu mukobwa ari ukumwibasira nk’umuntu uvuga ko yahohotewe, bikaba bisa no kumucecesha.
Ati: “Kwibasira abatanze ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) bisobanuye kubacecekesha, bigatuma abandi batinya gutanga ibirego. Ibyo bituma GBV yiyongera.”
Minisitiri Busingye yasabye Dr Kayumba gukurikirana ibyo aregwa, akareka kwibasira abamurega. Ati: “Reba ibirego byo kugerageza gufata ku ngufu, abarega ubareke.”
Tariki ya 17 Werurwe ni bwo uwitwa Salva Kamaraba ku rubuga rwa Twitter yatangaje uruhekerane (thread) rw’ubutumwa bushinja Dr Kayumba wari umaze gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki, ko mu mwaka w’2017 yagerageje gufata ku ngufu mugenzi we.
Iki kirego cyatumye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruhamagaza Dr Kayumba, rumubaza ibirebana nabyo, hanyuma ruramureka ataha iwe mu rugo.
Mu gihe uru rwego rugikusanya ibimenyetso kuri iki kirego, Dr Kayumba yavuze ko ataramenya uyu mukobwa avugwaho gufata ku ngufu, ariko yaje kwigaragaza kuri uyu wa 27 Werurwe.
Uyu mukobwa nk’uko we ubwe yabyitangarije kuri Twitter, ni Fiona Muthoni Ntarindwa, umunyamakuru wa CNBC, igitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo gifite ishami mu Rwanda.
Ubwo Fiona yishyiraga ahagaragara, Dr Kayumba yamusubirije kuri uru rubuga, agaragaza ko amubeshyera. Ni nako kandi Dr Kayumba yakomeje gusubizanya n’abashyigikiye uyu mukobwa, ahakana ibyo aregwa.
Gusa hari n’abanenze amagambo ya Minisitiri Busingye bavuga ko niba Mutoni yari azi neza ko ikibazo kiri muri RIB atari no kujya kuri Twitter ngo Dr. Kayumba we aceceke. Cyane ko kugeza ubu agifatwa nk’umwere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *