Miss Akiwacu Colombe yikomye abakomeje kwibasira mugenzi we Miss Mutesi Jolly kubera ikanzu yateje ururondogoro mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021
Nyuma y’uko Miss Mutesi Jolly agaragaye muri mu marushanwa ya Miss Rwanda 2021 yambaye ikanzu byavuzwe ko isa n’iy’umuririmbyikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Rihanna, abantu bamwe ntibabyakiriye neza biza kugeza n’ubwo bagenzi be batangiye kumushyigikira.
Umwe mu bagaragaje ko batishimiye uburyo nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly arimo kuvugwa nyuma y’ikanzu yari yaserukanye ni Miss Akiwacu Colombe, wanenze abakomeje kwibasira Jolly bavuga ko atari gutanga urugero rwiza rw’umukobwa ushobora kuzaserukira urubyiruko nk’umuyoboyi w’ejo hazaza, maze akoresha urukuta rwe rwa Twitter avuga ko abanenga Mutesi Jolly badakwiye gushingira ku gushyiraho umuyobozi kubera imyambaro.
Miss Colombe we abona abarimo kunenga Jolly bakwiye kureba ikiri mu mutwe kuruta kuba bareba ko yambaye imyenda iyi n’iyi “nahoze mbona bimwe mu bitekerezo nka, uzaba umuyobozi umeze ute n’ubu bwoko bw’imyambaro”?
Mu gusubiza anenga iki gitekerezo Colombe yagize ati: “ndibaza ku batora dushobora kuba dufite matora ataha,bazatora imyenda y’umugore kuruta icyo azi yakoresha mu kuzamura ishema ry’igihugu”. Miss Akiwacu Colombe avuga ko imyenda ntaho ihurira n’umuyobozi ukwiye gutorwa.
Iyi kanzu ndende ikozwe mu buryo umugongo wose n’inda hashyizweho akenda kajya gusa n’umubiri w’umuntu ku buryo benshi bagize ngo nta kindi kintu cyarengagaho kuri iyo kanzu ku buryo inda yose n’umugongo biri hanze kandi atari ko biri.
Iyi kanzu Mutesi Jolly yari yambaye ifite imisusire nk’iy’iyo Stella McCartney yakoreye umuhanzikazi Robyn Fenty Rihanna akayambara mu birori bya MET Gala 2014.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *