skol
fortebet

Miss Bahati Grace yabonye undi musore uzamuhoza amarira yatewe na K8 Kavuyo

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Biravugwa ko kuri ubu Miss Bahati Grace ari mu rukundo n’umusore witwa Parfait utuye muri Canada.

Sponsored Ad

Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 akaza kubyarana n’umuraperi K8 Kavuyo mu mwaka wa 2012. Kuri ubu biravugwa ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yashumbushije umuraperi babyaranye umwana w’umuhungu bakamwita Ethan Muhire.

Ibi bibaye nyuma yuko K8 Kavuyo nawe abyaranye n’undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia bateganya no kurushingana mu gihe kiri imbere. Andi makuru mashya dukesha Isimbi yatangaje ko Bahati Grace afite undi musore bakundana ndetse ko bidatinze aba bombi baziyereka imiryango hagakurikiraho gahunda yo gutegura kwibanira akaramata.

Ibi byatangajwe n’inshuti yabo ya hafi itifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru aho yahishuye ko Grace asigaye akundana n’umusore witwa Parfait na we w’Umunyarwanda ariko uba muri Canada ndetse ngo urukundo rwabo ruragana heza.

Yagize ati” Miss Bahati Grace ubu afite undi musore bakundana bihamye. Ahubwo nk’umwaka utaha azatera ivi, ibyabo bigeze kure…”

Yakomeje avuga ko nubwo uyu musore akorera muri Canada gusa ajya afata umwanya akamusura aho atuye muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika akaba ari naho Bahati akorera akazi ke k’ubuvuzi nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza ya Kirkwood College.

Turacyabakurikiranira neza iby’iyi nkuru …..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa