Miss Iradukunda Liliane yagiriye inama umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss World 2019
Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018
Miss Iradukunda yamusabye ko azagenda yifitiye ikizere ko agomba gutsinda irushanwa, ndetse agomba guharanira kuza mu myanya y’imbere igihe cyose kuko ngo byongera amahirwe kuwaryitabiriye.
Hashize igihe kingana n’amezi 3 I Sanya m Bushinwa hari kubera amarushanwa ya Miss World aho kuri iyi nshuro iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 120 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi.
Taliki ya 8 Ukuboza 2018 nibwo hamenyekanye umukobwa wahize abandi muriri rushwana ribaye ku nshuro yaryo ya 68 aho ikamba ryambitswe n’umunya Mexique witwa Vanessa Ponce de Leon.
Miss Iradukunda Liliane winjiye mu rutonde rw’abakobwa 25 bafite ubwiza bufite intego yahaye impanuro umukobwa uzaserukira u Rwanda mu mwaka wa 2019.
Yavuze ko nubwo atazi umukobwa uzahagararira u Rwanda yamusaba kuzagenda yumva ko ahagarariye igihugu kandi akumva ko agomba kugihagararira neza.
Yagize ati" Hano kwegukana ikamba bisaba gucunga buri ka rushanwa kose bityo akazaba asabwa kugerageza kuza mu ba mbere arinabyo bimuha amahirwe yo kugera ku munsi wa nyuma ari mu banyamahirwe.”
Yakomeje avuga ko ikindi bisaba ari uguhozaho wibutsa abantu kongera imbaraga mu gutora umukobwa uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World cyane kuko ngo biri mu bitanga amahirwe menshi nabyo yo kwinjira mu banyuma bahatanira ikamba bityo bikaba byanatanga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World.
Yasoje avuga ko ari ibintu bishoboka cyane ko umunyarwanda cyangwa umunyafurika yakwegukana iri kamba mu gihe yashyizemo imbaraga nyinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *