skol

Miss Liliane yavuze umuhanzi akunda kurusha abandi mu Rwanda n’ ikipe afana

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda 2018 yatangaje ko mu Rwanda akunda umuhanzi Andy Bumuntu kubera ijwi rye ry’ umwimerere anavuga ko akunda indirimbo ze .
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru nyuma y’ uko hari abari batamufiteho amakuru menshi yabajijwe umuhanzi akunda mu Rwanda yemeza ko akunda Andy Bumuntu. Bumuntu ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo Mukadata , ’Mine’ arinayo ndirimbo yatumye akundwa n’ abantu benshi mu Rwanda .
Miss (…)

Miss Iradukunda Liliane abajijwe impamvu nyamakuru yatumye akunda umuhanzi Andy Bumuntu yavuze ko uyu muhanzi afite umwimerere mu kuririmba.

Yagize ati “Andy Bumuntu afite uburyo aririmbamo indirimbo ze mu buryo tudasanzwe tumenyereye niba nabyita (Creativity) umwimerere/umwihariko ( Innovation ) guhanga udushya gusa njyewe mbona ibintu aririmba byihariye ugereranyije n’ abandi.

Miss Liliane yakomeje avuga ko ubusanzwe akunda ibijanye n’ imikino n’ imyidagaduro kuko bituma abasha kumenya amakuru menshi atandukanye kandi bituma aruhuka mu mutwe. Mu kiganiro hagati yabajijwe ikipe afana mu Rwanda avugako afana ikipe ya APR FC ndetse ko akunda gukina umukino wa Tenis gusa ko akiri kwiga uko uyu mukino ukinwa .

Ibitekerezo

  • Byiza cyane Miss watowe urabikwiye rwose kdi ubwitonzi nakubonanye ntayindi kipe ikubereye uretse APR FC WAHISEMO NEZA RWOSE

    ndamugaye ntago yagakwiye gutangaza ikipe afana kuko ahagarariye amakipe yose

    umva nawe Bahati koko? agomba kuvuga akamuri kumutimacdi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa