Umukobwa uri mu biyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda akomeje kuvugisha benshi kubera amashusho ye
Yanditswe: Monday 15, Feb 2021
Ku munsi w’ejo tariki 14 Gashyantare nibwo hatangiye amajonjora y’ibanze y’abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 abakobwa bagomba kuzahagararira intara y’Iburengerazuba, ariko bamwe mu bakunzi biri rushanwa batangiye gutungurwa n’abakobwa bamwe barimo bitewe nuko babigaragarije.
Ni amarushanwa arikuba mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi muri rusange, aho umukobwa ushaka kwitabira iri rushanwa afata amashusho hanyuma akavuga ibyo azakora naramuka atowe hanyuma akazatorwa ndetse akazanatangazwa hifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.
Uyu munsi nibwo irushanwa ryatangiye n’abahagarariwe n’Intara y’Iburengerezuba binyuze kuri Televiziyo Rwanda bamwe mu bakurikiye uyu muhango batunguwe n’uburyo hari abakobwa bifashe amashusho nabi, uburyo benshi bagiye banenga kuko batagaragaraga. Aho umwe yagiye kurukuta rwa Twitter agira ati:‘‘Mwibagirwe izo Valentine’s Day (umunsi w’abakundanye) Uyu mu Miss bazamumenya bate?.’’
Kurundi ruhande hari bamwe mu bakobwa bagaragaje imishinga yabo ubona ko babikoze mu buryo bwiza (bagaragara amasura neza). Ariko kandi abakurikirana iri rushanwa babona ko bizagorana bamwe badafite ubwo bushobozi bwo kujya gushaka aba bafata amashusho meza bityo bakaba bashobora kubura n’amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka.
Bamwe mu bakurikiye uyu muhango bavuze ko hari abakobwa bashobora kuzabura amahirwe kubera amashusho atabagaragaza neza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *