skol
fortebet

Miss Umutoniwase Anastasie yerekanye umusore bakundana [Amafoto]

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Gatsinzi yajyanye n’umukunzi we Miss Anastasie kumwereka ababyeyi.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo byavuzwe ko Umutoniwase Anastasie ari mu rukundo n’umusore witwa Gatsinzi Lee aho uyu mukobwa yigeze kwicwa n’urukumbuzi ahishura ko akumbuye uyu musore bakundana, Icyo gihe byaravuzwe cyane ndetse Uwase ahishura ko batari mu rukundo ahubwo ko uriya musore bafitanye isano mu muryango wabo.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 8 Ukuboza 2018, uyu musore ukundana na Miss Anastasie yajyanye n’uyu mukobwa iwabo mu rwego rwo kumwereka ababyeyi nkuko tubikesha Inyarwanda. Andi makuru avuga ko umubyeyi w’uyu musore atuye i Muhanga aho nubundi Umutoniwase Anastasie asanzwe atuye n’umuryango we.

Ibi bijya gusa nibyo Gatsinzi yigeze gutangaza mu gihe yarategereje Anastasie ubwo yarabuye mu marushanwa ya Miss Earth 2018 ,aho yavuze ko bari mu rukundo gusa uyu mukobwa yabibazwa ababyamaganira kure avuga ko yabeshye.

Amakuru yo gukundana kwa Lee Gatsinzi na Miss Umutoniwase Anastasie yatangiye gusakara ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa ya Miss Earth 2018 bityo mu gihe yamazeyo urukumbuzi rukaza kumutamaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akumbuye bikomeye umukunzi we bitangira kuvugwa ubwo ko baba bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa