skol
fortebet

Miss Uwase Vanessa yatandukanye na wa Muherwe w’umukongomani uherutse kumuha impano y’ikanzu ifite agaciro ka Miliyoni 2

Yanditswe: Tuesday 25, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize nibwo urukundo rwari ruryoshye ndetse runashyushye hagati ya Miss Vanessa Uwase n’umusore bendaga kurushinga mu minsi ya vuba. Hagiye hagaragara amafoto atandukanye aba bombi bari kumwe ndetse banagirana ibihe byiza.

Sponsored Ad

Ari Miss Vanessa ndetse n’uwo musore bendaga kurushinga bombi basangije abakunzi babo amafoto bari kumwe,gusa magingo aya nta foto nimwe muri ayo igaragara yaba ari kuri instagram page ya Vanessa ndetse no kuy’uwo musore bendaga kurushinga wamenyekanye ku izina rya Putin Kabalu.

Ibi ni bimwe mu birimo guteza urujijo muri benshi bakeka ko aba bombi bashwanye.

Kuri instagram ya Putin biragaragara ko adakurikira Miss Vanessa


Kuri instagram ya Vanessa biragaragara ko adakurikira Putin

Ntabwo ari ibi gusa kuko ari Miss Vanessa ari na Putin nta numwe ukurikira undi kuri instagram kugeza ubu,iki nacyo kikaba kigaragaza ko ari kimwe mu kimenyetso kigaragaza ko aba bombi batandukanye.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi Putin yahaye impano y’ikanzu Miss Vanessa ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2,ndetse nyuma akaza kumuha n’indi mpano y’ifoto ye yamukoreshereje mu giti,uyu mukobwa nawe ntiyazuyaje kugaragaza uburyo yanyuzwe n’izi mpano kuko yazisangije abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ndetse aziherekeresha amagambo ashimira uyu musore Putin.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,uyu muherwe w’umukongomani witwa Putin Kabalu akaba yarahisemo no kwambika impeta uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Olvis wo muri Active,Tracy na Passy bahoze baririmbana muri TNP.

Ibitekerezo

  • Ariko se social media nizo zizajya zibabwira abatandukanye narumiwe

    Nibyizakbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa