skol
fortebet

Mu mafoto ihere ijisho uduce two mu mujyi wa Kigali tuberamo amahano utasanga ahandi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umujyi wa Kigali muri rusange urangwamo ituze, abageze mu mahanga cyane cyane mu bihugu bya Afurika batangarira itandukaniro rya Kigali n’iyindi mijyi irangwamo akavuyo hose.

Sponsored Ad

Ariko Kigali ifite indi sura idapfa kubonwa na buri wese. Uyu mujyi ufite uduce dufatwa nk’aho atari utwo mu Rwanda bitewe n’ibikorwa bibi bituranga birimo, umutekano muke,uburaya, ubujura n’ibindi.

Uretse kuba kenshi na kenshi udusangamo ibikorwa by’urugomo, nitwo duce ahanini twubahiriza umuco wo gukora amasaha 24/24. Ku manywa tuba dutuje nk’ahandi hose ariko mu ijoro hakaba ibikorwa by’ubucuruzi butemewe n’amategeko, uburaya n’ibindi bisaba kwitwikira umwijima.

1.Nyamirambo

Niko gace ka mbere kagaragaramo ibikorwa bidasanzwe utasanga mu tundi duce tw’u Rwanda, hari byinshi biba i Nyamirambo Abanyarwanda bakwishimira birimo nko kuba abahatuye bakora amasaha 24 kuri 24.

Abatuye i Nyamirambo bishimira imibereho yabo kuko bibera mu buzima bworoheje ku buryo hari n’abashobora gutungwa n’amafaranga y’u Rwanda 600 ku munsi.

Imirire yaho yiganjemo capati, ibishyimbo bitetse neza bigura amafaranga 100 rwf, inyama n’isosi bigura 200 rwf, mushikaki(Brochette) igura 100 rwf, inyama z’amacebe y’inka 100 rwf , ibijumba bikaranze, …

Nyamirambo irangwamo uburaya bukabije mu masaha y’ijoro,indaya zicururiza ku muhanda no mu tubari bamwe bigurisha ku mafaranga make cyane nk’1000 rwf cyangwa 700,

Aka gace ni indiri y’ubujura n’ubutekamutwe.

Ubusanzwe hari Umurenge wa Nyamirambo, ariko agace ka Nyamirambo kavugwa hano kari mu murenge wa Rwezamenyo, Nyarugenge, na Gitega kagizwe n’uduce(Quartiers) twa Biryogo, Matimba, California, Gitega ,Tarinyota ,Rwampara ,Nyakabanda n’utundi.

2. Remera muri Koridoro

Indaya zamaze kugira indiri aka gace ka Koridoro kagizwe ahanini n’utubari n’amacumbi (Lodges).

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Giporoso mu Kagali ka Kabeza umurenge wa Kanombe ari naho Koridoro iherereye, bemeza ko muri aka gace nta mutekano na muke uharangwa kuko hagizwe indiri y’indaya, abasinzi n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Bitewe n’urugomo ruhabera abahatuye bemeza ko nta minsi ibiri ishira hatabonetse abarwana, ku buryo nta n’umuco wo guhosha imirwano ukiharangwa.

Agace ka Koridoro nako gakora amasaha 24 ariko iyo bigeze mu ma saa sita z’ijoro kaba kigaruriwe n’ indaya, abazigura, abajura n’abasinzi.

3. Gatsata mu Kidelenka

Izina Kidelenka ryaturutse ku ijambo ry’Igifaransa “Delinquant” risobanura inkozi y’ibibi.

Aka gace kiganjemo Abagande ku buryo n’umuco w’abahatuye usa n’uwo mu Bugande.

Kabamo urujya n’uruza rw’abakanishi, indaya nyinshi, urusaku rw’ibyuma bitandukanye, ubujura bwa kumanywa na nijoro, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge birimo urumogi, mayirungi, inzoga z’inkorano nka za Suzie, siruduwiri, muriture byose bivanze n’umwanda udasanzwe.

4. Gikondo Sodoma

Aha hantu bita muri Sodoma ni agace gaherereye mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro hafi y’ububiko bwa MAGERWA , aka gace karangwa mo amacumbi menshi.

Haba indaya nyinshi zigurwa n’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka bahacumbika, haba ibiyobyabwenge bya mayirungi bahekenyana na shikareti ku buryo byabaye nk’umuco ku bahatuye.

Sodoma ituwe n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge byiganjemo Mugo kimwe na Nyamirambo, abajura, abatekamutwe n’imburamukoro nyinshi haba Abasomali n’aba Masai benshi.

5. Bannyahe [?]

Ahitwa muri Bannyahe ni agace gaherereye mu mudugudu wa Kangondo mu Kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera.

N’ubwo ubuyobozi bw’aho bwanga iri zina,Bannyahe, ryaturutse ku kuba abahatuye bacukura ubwiherero bugufi kuko bacukuye burebure bagera ku mazi.

Muri akaga gace haba inzoga z’inkorano kandi z’amafaranga make nk’urwarwa, siruduwili, muriture, akayuki…

Harangwa n’indaya ziciriritse n’akajagari gakabije kajyana n’ingeso mbi.

Ibitekerezo

  • Nemera giporoso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa