skol
fortebet

Mu magambo yuzuye amarangamutima,Kizito Mihigo yagize icyo yisabira imiryango ifite abantu babo bafunzwe

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Kizito Mihigo umaze hafi ukwezi afunguwe binyuze mu mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora anashimira, yasabye imiryango nyarwanda ifite abayo bafunzwe kutabatererana.

Ni mu butumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo uyu muhanzi yacishije kuri Twitter ye muri iki gitondo. Kizito Mihigo yavuze ko n’aho umuvandimwe w’umuntu yaba afunzwe kubera icyaha yakoze, abo mu muryango we bakwiye kumukunda no kumufasha kuko aba akiri uwabo.

Mihigo yagize ati”Nyuma y’ukwezi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame afashe icyemezo cyo kumfungura, ndazirikana abo twari dufunganywe muri gereza. Ndasaba imiryango nyarwanda kudatererana abantu bayo bafunze. Icyaha yaba yarakoze cyose, ni umwana, umuvandimwe cyangwa umufasha wawe, mukunde, mufashe.”

Kizito Mihigo yibukije ko urukundo n’impuhwe ari ibyangombwa nkenerwa, ku buryo ikiremwamuntu kitabibonye kidashobora kubaho.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa