skol

Mukeshimana Seraphine yatakaje ibiro 200 mu minsi mike cyane,arifuza kujya muri Miss Rwanda

Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ubwo Afrimax Tv yamusuraga bwa mbere hari mu mwaka wa 2019, icyo gihe umubyeyi witwa Mukeshimana Seraphine yari abayeho nabi cyane byakubitiraho uburwayi afite bikarushaho kuba bibi. Umugabo we yahise amuta avuga ko atabana n’umusazi.

Nyuma yuko abagiraneza bibumbiye mu muryango witwa Abahuje umutima family bahurije hamwe ubushobozi bahindurira ubuzima uyu mubyeyi bamwubakira inzu nziza ndetse banamwishyurira ubukode mu gihe cy’umwaka umwe n’igice.

Ubwo Afrimax Tv yasuraga uyu mubyeyi akanyamuneza kari kose mu maso ye; yavuze ko yabonye abantu bamwitaho kuri sport kuri ubu amaze kugabanuko ho ibiryo biyengayenga 200.

Yavuze ko nubwo Abahuje umutima Family bamufashije ariko agikeneye ubundi bufasha bwunganira ubwo yahawe kugirango ubuzima bwe bukomeze kumera neza ndetse ajye anahorana akanyamunezs bimurinde kuzahazwa n’indwara zirimo Asthma, Hépatite ndetse na diabète.

Yavuze ko atigeze amenya ko abakobwa biyandikishije mu irushanwa rya Miss Rwanda ngo nawe ajyemo gusa avuga ko umwaka utaha aziyandikisha muri iri rushanwa. Seraphine yavuze ko agize amahirwe yo kubona ahantu aba yahatera umutaka akajya acuruza mobile money na mituyu kugirango nawe yiteze imbere.

Seraphine avuga ko yabonye umugiraneza wamwishyuriye umwana babana umufasha imirimo yo mu rugo. Seraphine avuga ko igihe cy’ubukode Abahuje umutima bari baramwishyuriye cyarangiye bityo akaba atakambira umugiraneza uwariwe wese kuba yamufasha kuko kuri ubu ahangayikishijwe n’aho azakura amafaranga y’ubukode bw’inzu.

Seraphine avuga ko by’umwihariko yifuza umugiraneza wamuha igishoro cy’amafaranga cyamufasha gushaka akarimo k’amaboko akora akareka kubaho ategeye rubanda amaboko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa