skol

Mushiki wa Diamond yagize icyo avuga ku rukundo rwa Hamisa n’umusore bari mu rukundo

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Esma yavuze ko yishimiye umukunzi mushya wa Hamisa Mobetto nyuma yo kumenya ko musaza we atajya arambana n’abakobwa mu rukundo.

Kuwa kabiri taliki ya 06 Ugushyingo 2018 ,nibwo ku mbuga nkoranyamba hakwirakwijwe amafoto agaragaza Hamisa Mobetto n’umusore bari mu rukundo.

Nyuma yuko amafoto agiye hanze Nyina wa Hamisa yavuze ko ari umusore umufasha mu bikorwa bye by’imideli gusa bimwe mu bimenyetseo Hamisa yagendaga ashyira hanze byacaga amarenga ko yamaze kubona umukunzi mushya.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo mushiki wa Diamond uzwi nka Esmayaganiriye n’ikinyamakuru Ghafla yavuze ko yishimiye kuba Hamisa yabonye umusore bakundana.

Yagize ati “ Nishimiye kubabona kandi muraberanye”

Ibi bije nyuma yahoo amenya ko musaza we atajya amarana kabiri n’abakobwa aho ku ikubitiro yatandukanye na Wema Sepetu nyuma akaza gukundana n’uwitwa Wolper nyuma agahita ahura na Zari Hassan nyuma ya Zari hagahita hazaho Hamisa Mobeto aho kuri ubu bamaze gutandukana.Esma yakomeje abifuriza kugira ibyishimo mu rukundo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa