Mwiseneza Josiane yahawe ikamba ritari irya Miss Rwanda[AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019
Mwiseneza Josianne umaze iminsi atigisa imbuga nkoranyambaga akaba ikimenyabose kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse benshi bakaba baramwifurizaga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019, birangiye inzozi ze zitabaye impamo.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryashyizweho akadomo kuri cyumweru i saa sita n’iminota icumi z’urukerera tariki 27 Mutarama 2019 hatorwa umukobwa ugomba gusimbura Miss Iradukunda Lilianne ufite ikamba rya 2018 ryegukanye na Nimwiza Megah.
Iyi Final ya Miss Rwanda 2019 yaberaga muri Intare conference Arena iherereye i Rusororo, ni ku cyicaro cy’umuryango RPF Inkotanyi.
Abakobwa bose uko ari 15 bari basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, baciye imbere y’abakemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye.
Nyuma yo kubisubiza, Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro , Jolly Mutesi na James Munyaneza bagize akanama nkemurampaka bicaye hamwe bateranya amanota ya buri mukobwa maze batangaza abakobwa 5 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iyi final batarimo Mwiseneza Josianne wari uhagarariye intara y’Uburengerazuba.
Umushinga we yari uwo kurwanya imirire mibi y’abana bo mu cyaro.
Mwiseneza Josianne uturuka I Rubengera wiyamamarije guhagararira intara y’Uburengerazuba, ni we mukobwa wagaragaje kugira abafana benshi ku buryo budasanzwe muri iri rushanwa ryavuzwe cyane kubera we.
Mwiseneza agiye kujya imbere y’abagize akanama nkemurampaka ngo abazwe , abantu bari muri salle bavugije akaruru bikabije ku buryo nta muntu numwe wasigaye yicaye, bose wabonaga bafite inyota yo kumva ibisubizo bya Mwiseneza Josianne wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera kugera kuri Hoteli yabereyemo ijonjora ry’ibanze yasitaye.
Akimara gusubiza abantu bari muri salle bakomeje kuvuza akaruru bagaragaza ko asubije neza ikibazo yari abajijwe.
Igihe cyose Mwiseneza yageze ku rubyiniro abantu bagaragazaga kumufana bikabije bavuga bati “Ni wowe! Ni Wowe! ni Mwiseneza!.
Mwiseneza yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, yabanje gukora urugendo rurenga ibirometero 10 n’amaguru kugira ngo agere kuri Hoteli yabereyemo ijonjora ry’ibanze ndetse anagerayo yasitaye.
Yataramiweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamunnyega, gusa hari n’abandi bamushimye ku bwo kwitinyuka no kwigirira icyizere yagaragaje , akarenga imbibi z’abavuga ko iri rushanwa ari iry’abana bo mu bakire.
Benshi biyemeje kumutera inkunga mu buryo bushoboka, yaba iy’amafaranga cyangwa kumutora, kugira ngo bamufashe kugera ku ntsinzi cyane ko intego ye ari uguhatana kugeza yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019.
Mwiseneza Josiane nk’uko byatangajwe n’abagize akanama Nkemurampaka baje gutora umukobwa watowe cyane hakoreshejwe ubutumwa bugufi ’SMS’ byagaragazaga ko akunzwe cyane n’abanyarwanda ’Miss Popularity’ ikamba ryegukanwa na Mwiseneza Josiane.
Uwihirwe Yasipi Casimir(No 21), Gaju Anita (No. 35), Uwase Sangwa Odille (No. 16), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09) na Nimwiza Meghan (No. 32) ni bo bakobwa batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma ubundi batorwemo Miss Rwanda 2019 maze Nimwiza Meghan aba ariwe utoranywa nka Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Nimwiza Meghan niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda atacyekwaga
Ibitekerezo
Nta kibazo ibyiza bye biri imbere iryo kamba twararimuhaye. Kandi tuzabishyira mu bikorwa.
OK.Jyewe nishimiye uko byagenze.JOSIANE ntabwo yari akwiye kuba Miss Rwanda kubera ko byamunaniye gusubiza mu Cyongereza.Urugero,aho kuvuga ko afite Certificate ya Secondary School,yavuze ko afite Diploma.Ntabwo azi ko Diploma ari iy’ikiciro cya mbere cya University (Baccalaureat).Gusa jyewe nk’umukristu,nifuza ko Nyampinga nyawe yaba umukristu nyakuri,utinya Imana kandi uyikorera.Akenshi usanga ubaye Nyampinga yigira mu byisi (gushaka amafaranga,kwiyandarika mu bo yita “boy friend,etc…).
Niba mugirango ndabeshya,muzabaze ubuzima bwa Bahati Grace (Nyampinga 2009) na Akiwacu Lacolombe (Nyampinga 2014),nyuma yo kubona ikamba.Usanga Miss Rwanda ari Ticket yo kwiyandarika.Nanjye numva Leta ikwiye kubireka.Ntacyo bimaze.Ni ukwigana abahuzungu gusa.