Nelly umugore wa Bull Dogg banabyaranye yakubise bikomeye umuhanzikazi Sandra Miraj bapfa umugabo we[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 02, Jan 2019
Nelly, umugore wa Bull Dogg yakubise bikomeye Sandra Miraji amuziza kubyinisha umugabo we mu gitaramo cyo kwakira Jay Polly wari umaze igihe afungiwe gukubita umugore we akamukura amenyo.
Byabereye mu kabyiniro ka Wakanda Villa kari Kabeza mu mujyi wa Kigali, hari mu gitaramo cyari kiyobowe na Ally Soudi, iki gitaramo cyabayemo udushya twinshi n’ubusinzi bukabije kuri Bull Dogg na Jay Polly.
Ubwo Bull Dogg yajyaga ku rubyiniro Sandra Miraji yagiye imbere aramubyinisha, umufasha wa Bull Dogg yabonye Sandra Miraji akomeje kubyinisha Bull Dogg niko gufata umwanzuro wo kujya kwiyama Sandra Miraji.
Uyu mugore ntawamenye aho aturutse afata Sandra Miraji aramusunika arigendera undi na we asigara arwana no guhaguruka nkuko bigaragara mu mashusho Inyarwanda.com yashyize hanze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *