skol
fortebet

Niba ushaka kongera amaraso aya mafunguro ntazagucike

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kugira amaraso macye ni ikibazo gikunze kuba ku barwayi barembye, abakoze impanuka, abagore batwite cyangwa se abafite ikibazo cy’imirire mibi. Akenshi bikaba biterwa nuko insoro zitukura ziba zagabanyutse nuko bikagira ingaruka ku mubiri wose muri rusange dore ko izi nsoro zitukura arizo zishinzwe gutwara umwuka wa oxygen mu mubiri.

Sponsored Ad

Iyo uyu mwuka udahagije rero birangwa no gucika intege, ikizungera n’isereri ndetse n’ibindi binyuranye bitari byiza.

Nubwo hari imiti itangwa kugirango babashe kuzamura umubare w’izi nsoro zitukura harimo no kuba wakongererwa amaraso, ariko hariho n’uburyo Wabasha kongera amaraso yawe binyuze mu kwibanda ku gufungura amafunguro afasha kongera igipimo cy’insoro zitukura.

Nibyo muri iyi nkuru tugiye kuvugaho.

Intungamubiri zifasha kongera amaraso

Gufata amafunguro akize kuri izi ntungamubiri ni bimwe mu bizagufasha kuzamura igipimo cy’insoro zitukura bityo utandukane n’ikibazo cyo kugira amaraso macye.

Ubutare

Ubutare (fer/iron) ni bwo buza ku isonga dore ko bunagize uturemangingo tw’insoro zitukura (hemoglobin) bityo bukaba buzwiho gufasha mu ikorwa ryazo ku bwinshi.

Amafunguro akungahaye ku butare twavuga:

*Inyama zitukura cyane cyane iz’inka, aha byiza ni uguhuta umufa wazo
*Inyama y’impyiko cyangwa se y’umwijima
*Imboga rwatsi zijimye nka epinari, isombe na sukumawiki (kale)
*Ibishyimbo
*Umuhondo w’igi

Folic acid (vitamin B9)

Iyi nayo iri muri vitamin z’ingenzi zifasha mu kongera amaraso ikaba iboneka cyane mu mafunguro akurikira:

*Ibishyimbo
*Avoka
*Imboga zijimye nka kale, isombe na epinari
*Urunyogwe
*Ubunyobwa

Vitamin B12

Iyi vitamin yihariye kuko iboneka ku bikomoka ku matungo gusa ku bwinshi nayo izamura igipimo cy’insoro zitukura.

Aho tuyisanga cyane ni:

*Inyama zitukura
*Amafi
*Amata n’ibiyakomokaho
*Amagi

Umuringa

Nubwo umuringa ubwawo utongera insoro zitukura ariko utuma insoro zitukura zibasha kwinjiza ubutare zikeneye ngo ziyongere.

Amafunguro akize ku muringa ni:

*Inyama y’inkoko
*Inyama y’umwijima
*Ibishyimbo
*Ubunyobwa
*Cherries

Vitamin A

Iyi vitamin nayo igira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’insoro zitukura. Ikaba iboneka muri aya mafunguro y’ingenzi:

*Imboga zijimye nka epinari, isombe na kale
*Ibirayi
*Karoti
*Poivron
*Watermelon
*Ibinyomoro
*Beterave
*Pamplemousse (gusa waba uri gufata imiti ntuyirye)

Si ibi gusa bizwiho kongera amaraso gusa nibyo biza ku isonga mu gutuma amaraso yawe azamuka ku gipimo gishimishije. Aya mafunguro akaba ingenzi cyane ku barwayi barembye cyangwa bakirutse, abagore batwite naho iyo habaye nk’impanuka bisaba kubanza kongererwa amaraso iby’amafunguro bikazaza nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa