skol
fortebet

Nizzo na Humble Jizzo bagize icyo bavuga kuri Safi aramutse yifuje gusubira muri Urban Boys

author-image

Yanditswe na: Muhire Jason
Kuwa: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Nizzo na Humble Jizzo bavuze ko Umuco nyarwanda usaba kubabarira ko Safi aramutse yifuje kugaruka mu itsinda ntakabuza bamwakira neza.

Humble Jizzo na Nizzo Kaboss basigaye mu itsinda rya Urban boyz, batangaje uburyo bashobora kwakiramo mugenzi wabo Safi Madiba wahoze muri pri tsinda akaza kurivamo, igihe yaba yifuje kugaruka gukomeza gukorana nabo nk’uko byahoze.

Aba basore ubwo baganiraga na City Radio, bakabazwa niba bashobora kubabarira Safi Madiba wabigumuyeho mugihe yaba yifuje kugaruka asaba ko bakomezanya mu mikorere yabo, bavuze ko ntakabuza bamuha imbabazi ntakuzuyaza.

Bagize bati “umuco nyarwanda udusaba kubabarira kandi n’Imana nibyo idusaba aramutse agarutse rwose nta kibazo.”

Twakwibutsa ko Muri Nzeri 2017 aribwo Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba yatangaje ko avuye mu itsinda rya Urban Boys bari bamaranye imyaka 10 baririmbana. Uyu musore yavuze ko yabonaga ntagahunda yo gukora umuziki bagenzi be bari bafite ahitamo gufata umwanzuro wo kubavamo agatangira gukora ku giti cye.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa