skol
fortebet

Nkore iki ko mu buriri nta kintu amarira. Mungire inama

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Nakundanye n’umusore turanarushinga ariko ntazi gutera akabariro
- Umugabo wanjye ko atampaza mbigenze nte?
- Ngiye gusenya kubera ko umugabo wanjye ntacyo ashoboye

Sponsored Ad

Umukunzi w’urubuga umuryango.rw yaratwandikiye atugezaho ikibazo yifuza ko abakunzi b’uru rubuga bamugira inama y’icyo yakora. Nk’uko dusanzwe dufashanya mu bitekerezo byiza byubaka tukaba tubasaba ko n’uyu muvandimwe twamufasha kuva muri iki kibazo.

Yagize ati:

Bavandimwe dusangiye uru rubuga mbona hari ibibazo bivugirwa hano bigakemuka, na njye ndaje ngo mungire inama ku kibazo mfite mu muryango wanjye.

Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe.
Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite akazi keza muri Leta.

Mu by’ukuri umugabo wanjye dushakana nafashe icyemezo cyo kureka abahungu bose twari twarakundanye mbere, mubonamo umuntu unyuze umutima. Gusa mbere abo bahungu twakundanye buri umwe twararyamanaga mu gihe twakundanaga ariko ntabwo twagize umushinga ngo hagire uwo turushingana.

Mu rugo iwanjye, umugabo tubana nabonaga ari umusore mwiza utagira uko asa haba mu mico no mu myifatire kandi ni ko ameze, mbona ari umuntu w’inyangamugayo, ariko mu buriri nta kintu amarira (ntampaza) ku buryo ubu numva aho kubura ibyishimo ngiye kumureka.

Nagerageje kwihangana, mubwira ikibazo cy’uko numva mu buriri ntacyo amarira ariko nkabona ntacyo ahindura. Ntinya kumubwira ko nakundanye n’abandi bahungu mbere ndetse tukanaryamana kuko ntinya ko yambonamo umusambanyi akanangabanyiriza icyizere, cyangwa we akumva ko ntacyo amaze.

Mu by’ukuri umugabo wanjye aho bigeze numva ntakibashije kwihanga kuko atakibasha kumpaza mu buriri, numva namureka nkigendera.
Ubu mfite ikibazo cy’abo bana twabyaranye, kuko ndabakunda. Aho bigeze aha, umugabo wanjye twarasezeranye imbere y’Imana no mu mategeko, ariko mbura aho mpera naka gatanya kuko nabuze aho nahera nsobanurira umuryango impamvu yo gutandukana n’umugabo wanjye babona ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Bavandimwe mwamfasha kungira inama y’icyo nakora. Ese byashoboka ko uyu mugabo namwihanganira nkemera kubabara bigahera ku mutima? Umugabo wanjye se nimubwiza ukuri ikibazo mfite hari icyo yakora kugira ngo mu buriri bige bigenda neza mu buryo buhuye n’ibyifuzo byanjye?

Abana banjye se iki ni cyo gihe cyo kubasiga cyangwa nkabatwara se? Ubu se ko numva umugabo wanjye ntakimwizeye n’ubwo mu mutima harimo izo ntambara, nakora iki? Mumfashe ndabinginze.

Ibitekerezo

  • Inama nakugira nukumwigisha, aho kumusiga. Wowe urumva ko mutanganya experience, bitewe nuburambe ufite, muhugure rero azabimenya, Kandi akuryohereze. Kuba warakundanye nabenshi ukarongorwa nuwo, mufate neza niryo geno imana yaguhaye, Kandi harimpamvu.

    mwegere abaganga bamufasha bigakemuka kd uzakomeze kumukunda utazatuma abana bakwanga. kuko bagira ibikomere gusa. izoningaruka Zuko washurashuye!

    Umva mugoremwiza wihemuka icara wowe nawe umuganirize noneho nawe arakubwira uko yiyumva.ikindi rebabona wibindyarya kundumugabowawe.ikindiwirinde kumutera stresse.uzamuhendahenda uzamujyane kwa muganga nibobazamenya ikibazo afire noneho nawe uzamufashe.kukonabo uvuga ntabwobakonjyera kukugirira icyizere uretse kukurya utwawe ukazasigara nayokurera abobana utayabona.wibuke wamugani bacango ibyabapfu biribya nabapfumu.kundumugabowawe.gusanimuganire humura bizashira.yarumuvandimwewawe,KALISA Swaleh

    ndabona waratewe na satani ahubwo senga kuko iyi si kunyurwa nibyo ufite nibyo bituma tuyirambaho naho wowe ufite dayimoni senga uwiteka azaguha kunyurwa

    Musezerana wavuze NGO iki?ko uzihanganira byose ibyiza nibibi. Hagataho shyira yesu mumutima wawe byose bizakemuka.ni wowe uzikoraho numureka kuko ntushobora kubona uruta uwo.ahubwo ugira amahirwe. Ibyo biravurwa bigakira.

    Mugore mwiza,ndumva ko nubwo biruko umugabo waw umukunda ariko ukumva ntaco akumariy kubera imyitwarir yo kuburir itaguhagij.rero jew inama nokugira s’uko wota umugabo waw kuko numva ari inyankamugayo nk’uko uvyivugira ahubwo bwiza ukuri umugabo waw umuganiriz kw’ikikibazo hanyuma niba ufis ubumenyi kumurusha muvyo guhuza ibitsina ubimwigish kuko ubu muri bamw hanyuma murer abana.nimba naho vyans umugire inama mwiture abaganga.jew iyo niyompanuro noguha.murakoze!

    Ndakugira Inama Niba Umukunda Kd ukaba udashaka kumuca inyuma ukaba hari ikintu ubiziho dore icyo wakora uzamuhe ituru imwe ubundi igihe mugitegereje iya 2 umuganirize uti urabizi cher hari uko twabikora nanjye nkishima burya abagabo dushimishwa cyane nuko abagore wacu batubwira icyibanezeza nubimubira ukabona ntacyo yitayeho uzashake undi ugushimisha kuko aho iho niho ubuzima bwawe wanakuramo indwara zitandukanye buri kd nicyo wavuye iwanyu ukurikiye rero iyo byanze urarekera 0725452052 0784339768

    yambu neza. nifuje kugufasha nkuko wabisavye, umva rero bandanya ukunde umugabo wawe,hama ubahuka umubwizukuri utamuhisha,kuko murumwe! kandi ntiwibagireko naho mwavyaranye ko,bishika ntagushimishe. gerageza rero mufate akanya muyage kurico kibazo. kandi iyo muri kurangura amabanga yababubatse jumubwizukuri kuko vyose nugufashanya.harigihe woba ubimusumvya ,bwirana rero uko mwabikora. sawa murakoze.

    Wobandany Wihangana Ukamuhishuka Kwagusiga Mumurir Hama Yegere Acganga Bamubwir Ingene Yobigenza Nko Mugufungur Imirire Yomufasha Ushobora Kubariza Kwiy Nimero:61440220 ntukahukane numugab wisezerano

    Mugenzi izo n’ingaruka z’ubusambanyi wagiyemwo kuko yaba utagiye mubusambanyi ntiwokwipfuza abandi.senga hama iyo dayimoni ikuvemwo!

    Guhemuk Siwo Mut Ahubw bitwar bugor uzumuganiriz kuvyowumv bitakunyur harigih uzasang naw aruburway afit adasobanukiw ukabon inzir yokumuvuzam ahandih guta urug N’Iman ntayabiguhezagirir ivy wab ugiy kuronder vyagushimish wahur namakub asumbay sing wizey kobizaher umubir waw ukishim ukubigomb

    Nakugira inama yuko mwakomezanya biravurwa bigakira.mukigo amizero herbal medicine uzatugane tuzagufasha tumuvure bikire kandi ibyo nukuri dufasha benshyi mudatana tel0784726301,0727412398,dukorera kabuga ruguru yagare.

    Reka ubumaraya kuko uzopfa ufiriye muvyaha.

    Ihangane Najyenuko

    wowe urugo nibyishimo byarwo nukubona umugabo numogorebvishime bone se akek as ko iyo firutivwayibuze iwanyu koko mureke wishakire ubundi bu zima kuko umukobwa igituma ava iwabo nuko hatibyo ashaka kubana murugorwe ahababyeyi bateye inambwe nawe akahageza amajanja niba bidakunda ndunva wamureka sibyo 0722592242.
    0786108759 turusheho kuguha inama

    hhh reka mbabwire pe mfite umuvandimwe nawe afite icyo kibazo numugabo arubatse abyaye kabiri gusa umugore we ntamushimisha muburiri kandi yanze kwisenyera
    byaba byiza mbahuje mukungurana ibitekerezo

    Ntayindi mpamvu utanyurwa nuko wabanje gusambana murimake wafashe umuco wuburaya

    Ntayindi mpamvu nuko wabanje gusambana cyane n’ abahungu batandukanye kandi birumvukana ko abantu badateye kimwe , rero urasabwa kuganira n’ umugabo wawe , nimba warabonye uko ababo basore babikoraga nawe umubwire uko azajya abigenza , keretse nimba umutinya . aho gusenya waba ukomeje kuba indaya kabuhariwe.

    Iyo ndwara irakira mvugisha kuri watsa p ya 0788659851 nguhe inama numuti

    Iyo ndwara irakira mvugisha kuri watsa p ya 0788659851 nguhe inama numuti

    Iyo ndwara irakira mvugisha kuri watsa p ya 0788659851 nguhe inama numuti

    Umva njye uko mbibona n’uko wowe nk’umugore bibangamira wakagombe kuba wamwigisha ibyo uzi kuko wowe wabikoze kenshi uzi ibikunyura cyane wakagombye kugenda umwerekera nawe akagenda abimenyera gakegake bikaza, naho umwanzuro wogusenya ntacyo byamara pe wazicuza gusa muganirize umwumvishe ibigushimisha ibimwigishe azabimenya kuko wewe ushobora kuba warabimenye mbere ye.

    Bite muvandi, Icya mbere nkugiriyeho inama, kunda umugabo wawe; ikindi ibibazo ufite birashira ariko bisaba ubutwari.
    Wabivuze neza ko ubanye neza n’umugabo wawe! muganirize kuko nubundi arabizi yagushatse utari isugi kandi niba agukunda byose abikora ngo wishime, namara kubyakira akamenya ko atakugeza kubyishimo ushaka, nziko nawe ikizamushimisha ari ugukora iyo bwabaga kugira ngo wishime, ikindi ntago wavuze ikibazo icyo aricyo kuko hari ibyacyemuka abantu bakakugira inama ariko na none hari ibitakemuka bitewe n’imiterere y’umuntu!!! aho rero njye niho ntandukanira n’abandi aho guca inyuma umuntu nakubwira ngo mutandukane neza kandi mu mahoro bitihise wifate kandi wihanganire ibyo ubayemo...
    Ni bigukundira ukaganira n’umugabo wawe akemera ko ari ikibazo, njye uzampuze nawe niwe ufite ikibazo kandi tubifashijwemo na Nyagasani uzaryoherwa uko ubishaka. Komera kandi wihangane kandi umenye ko gusenya byoroha ariko kubaka bigoye...

    Mu buriri ntabwo ari umuntu umwe ukora undi yigaramiye. Kubera ko umurusha expérience, mutinyuke umwigishe niba ari umunyeshuri mwiza bizafata. Ntabwo washaka gatanya ngo kuko umugabo atabikora nkuko babigukoreraga! none se iyo utaza guhura n’abahungu mbere wari kumenya bikorwa bite? Mwigishe kandi bizatungana.

    Nyandikira kuri [email protected] nkuhe kunama

    inama ikomeye nuko wareka kwisenyera urugo ukihangana nkuko nawe hari ibindi byinshi ajya akwihanganira . ni gihe cyo kubaka urugo rugakomera ubwo ufite umugabo w imicomyiza . kandi mukaba mufite ibiryo mbese mwishoboye . ese ntuziko hari abihanganira UBUKENE ? abandi UBUGUMBA ? abandi UBURWAYI BUDAKIRA nka SIDA ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa