skol

Ntibisanzwe : Imbwa yagonze Alimentation y’abandi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Imbwa yagonze alimentation y’abandi nyuma y’ uko nyirayo yaraparitse imodoka agiye kuyigurira ibiribwa.

Byabereye mu gihugu cy’ Ubushinwa ahari inzu icururizwamo ibiribwa mu gihe nyiri modoka ubusanzwe ufite iduka ricuruza telephone njyendanwa mu gace ka Jiangsu mu Bushinwa mu gihe yaragiye kuyigurira ibiribwa.

Abakozi bakorera muri iyo alimentation batunguwe no kubona imodoka yinjira mu iduka ry’ibiribwa nta muntu uyitwaye nyuma bakabona Imbwa isohotse mu imdoka.

Nyiri iyo modoka akimara kumva ko imodoka ye igonze alimentation y’abandi yavuze ko yakoze amakosa kuba yaretse imodoka yaka imbwa nayo ikaboneraho gukandagira ku muriro ikagonga iduka ry’abantu , nyuma yibyo yahawe igihano cyo kubaka umuryango wangijwe n’imodoka ndetse no kuzagura ibiribwa byangijwe n’imodoka ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa