skol
fortebet

Nyarugenge:Yashikuje umuntu igikapu cyarimo ibihumbi birenga 600 Polisi isanga asigaranye ibihumbi 500 FRW

Yanditswe: Saturday 07, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali yafashe Hakizimana Emmanuel w’imyaka 24, aracyekwaho gushikuza Himbaza Estone w’imyaka 32 igikapu cyarimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 688,000, imashini yifashishwa mu kubitsa no kubikuza amafaranga, telefoni ngendanwa yo mu bwoko bwa Spark7, n’ibindi bikoresho. Ibi byabaye mu masaha ya Saa tatu z’ijoro ubwo Himbaza yari avuye ku kazi ataha iwe mu rugo.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko Himbaza akimara kwamburwa na Hakizimana hari abaturage bahise batabara batanga amakuru ku bapolisi bari hafi aho batangira gushakisha ukekwaho icyaha. Babashije gufata Hakizimana bamusangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 516 na bya bikoresho byose byari mu gikapu.

CIP Twizeyimana yagize ati “Uriya muturage (Himbaza) ubwo yari ageze mu murenge wa Kigali hafi y’aho atuye, yahise ahura n’umugizi wa nabi amwambura ibyo yari afite. Babirwaniye amurusha imbaraga arabitwara ariko abaturage baratabara basanga arimo kurira.

Abaturage bahise batanga amakuru noneho abapolisi bari hafi aho mu kazi batangira gushakisha baza kubona umuntu mu gihuru arimo kwihisha afite igikapu, bahise bamufata bamusangana ibintu bihura n’ibyo uwo muturage yari amaze kuvuga ko yambuwe, amafaranga basanze Hakizimana amaze kuyahaho mugenzi we asigaranye ibihumbi 516, mu bihumbi 688 yari amaze gushikuza umuturage.”

CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko abapolisi bakimara gufata Hakizimana bahise bajya kureba umuturage bagenzi be bari bamaze gutabariza bamwereka uwo musore (ukekwaho gushikuza igikapu) yemeza ko uwo bafashe ari we umaze kumwambura, bitewe n’imyenda yari yambaye ndetse n’ibikoresho bye yari atwaye byari mu gikapu bikaba byari bikirimo.

Himbaza yasubijwe ibikoresho bye ndetse n’amafaranga ibihumbi 516 byari bisigaye, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yahise imutabara ikabasha kumusubiza ibintu bye byarimo mudasobwa yifashishaga aha abaturage serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga muri imwe muri banki zikorera hano mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yashimiye abaturage batabaye mugenzi wabo bakamutangira amakuru yafashije Polisi gufata ukekwaho gukora icyaha.

Yagize ati “Duhora dukangurira abantu gutanga amakuru hakiri kare, birafasha cyane mu gukurikirana umunyacyaha ari nabyo byaraye bibaye ku mugoroba. Amakuru yatanzwe na bariya baturage niyo yafashije abapolisi gufata uriya ukekwaho gukora icyaha.”

Hakizimana yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe hagishakishwa mugenzi we avuga ko bagabanye amafaranga.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ni mugihe ingingo ya 167 y’iri tegeko mu gika cyayo cya 5 n’icya 6 havuga ko iyo kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe, ibihano byikuba kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa