Oda Paccy yavuze ku ifoto y’umukobwa wambaye ubusa n’ubutuma yashakaga gutanga mu ndirimbo
Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018
Oda Paccy yavuze ko iriya foto yakoresheje mu ndiimbo y’umukobwa wiyambitse ubusa ko yashakaga kwerekana ko hari n’abakobwa bakoresha ibiyobyabwenge bakiyandarika ntatinye no kwerekana ubwambure bwe.
Ibi yabitangaje nyuma y’ibiganiro bitanduanye yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo gutanga ibisobanuro byimbitse ku ifoto y’ikirango yashyize hanze bigatuma yamburwa ubutore n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard.
Umuraperikazi Paccy yavuze ko abantu bashobora kuba barabonye ifoto bakihutira guca imanza batabanje gusobanukirwa.
Ati “Indirimbo yanjye nshya nise ‘IBYA-TSI’. Ni indirimbo nakoze mvuga nti ‘ese ni uwuhe musanzu ku bwanjye nshobora gutanga?’ ubundi dusanzwe tumenyereye ko indirimbo zifite ubutumwa nk’ubu ziba zifite insanganyamatsiko isanzwe ,Natekereje ukuntu nakora indirimbo nkakangurira abantu kureka ibiyobyabwenge ariko mu buryo urubyiruko ruzisangamo cyane ko benshi mu babikoresha ari rwo.”
Yakomeje ati “Nyikora nshaka kwerekana ko ba bantu babikoresha baba bibwira ko yagira ikibazo akumva ko icya mbere yakora ari ukubinywa bikagikemura, akirengagiza ko ari ukwangiza ubuzima bwe ndetse ko nibimara kumushiramo cya kibazo kiraba kigihari. Nkabashishikariza gukemura icyo kibazo batanyweye ibyo biyobyabwenge.”
Ifoto yamamaza indirimbo ya Paccy yakuruye impaka cyane. Gusa avuga ko ari uburyo bwo kwerekana ko umuntu ashobora kunywa ibiyobyabwenge, akiyandarika ntatinye no kwerekana ubwambure bwe. Ari nabyo yagendeyeho akoresha ifoto y’umukobwa wiyambitse ubusa ku ifoto agaragaza ikibuno cye.
Abajijwe impamvu akunze kwibanda ku myanya y’ibanga bigateza urujijo muri rubanda, avuga ko ubugeni ari ikintu kigari cyane. Avuga ko ntaho ibintu byose akora bihuriye n’imibonano mpuzabitsina.
Uyu muhanzikazi yavuze ko atazigera ahagarika gukora udushya kuko ubuhanzi ari ikintu kigari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *