Opraha yabwiye umugabo we Dogo Janja ushaka kurongora abagore 4 ko naramuka abikoze azamwereka uwo ari we.
Oprah Uwoya wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti nyuma akaza kurongorwa n’ umuhanzi Dogo Janja bagasezerana mu buryo bw’ibanga ku tariki ya 28 Ukwakira 2017, bisa n’ aho magingo aya batagicana uwaka .
Ibi byaturutse ku magambo Dogo Janja yatangarije mu kiganiro The Playlist gica kuri Radio Times FM aho yashimangiye ko Imana nimuha ubuzima agakomeza kubaho mu minsi (…)
Opraha yabwiye umugabo we Dogo Janja ushaka kurongora abagore 4 ko naramuka abikoze azamwereka uwo ari we.
Oprah Uwoya wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti nyuma akaza kurongorwa n’ umuhanzi Dogo Janja bagasezerana mu buryo bw’ibanga ku tariki ya 28 Ukwakira 2017, bisa n’ aho magingo aya batagicana uwaka .
Ibi byaturutse ku magambo Dogo Janja yatangarije mu kiganiro The Playlist gica kuri Radio Times FM aho yashimangiye ko Imana nimuha ubuzima agakomeza kubaho mu minsi iri imbere azazana umugore wa kabiri ndetse byashoboka akarongora abandi kugeza kuri bane.
Yagize ati “Imana nibiha umugisha nzarongora undi mugore wa kabiri, uwa gatatu ndetse n’uwa kane, aho iyo umaze gutuza neza n’ubutunzi bumaze kwiyongera biroroha, kurongora abagore bane rero si bibi. Imana idutije ubuzima nyuma y’imyaka icumi nazana umugore wa kabiri, nyuma y’indi icumi nabwo nkazana undi nakuzuza imyaka 50 nabwo nkazana uwa kane.”
Magingo aya ibya Oprah ndetse na Dogo Janja byamaze gusakara mu bitangazamakuru muri Tanzania, Oprah Uwoya yagiye kuri Instagram yandika amagambo arimo uburakari no kwereka umugabo we ko naramuka amuharitse azamwereka uwo ari we.
Oprah yagize ati “Nibwo uzabona uwo njye ndi we bya nyabyo…” Yongeyeho ko naramuka akoze ikosa ryo kuzana abandi bagore ibibazo bizavuka hagati yabo ndetse amuha gasopo amubwira ko adakwiye kwibeshya.
Twakwibutsa ko aba bombi bamaranye amezi agera kuri atandatu, bakoze ubukwe bw’ibanga ,mu mpera za Ukwakira nyuma y’igihe gito Ndikumana Katauti wahoze ari umugabo wa Oprah Uwoya yitabye Imana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *