Parfine wahoze akundana na Safi yishyizeho tatouage idasanzwe hagati y’amabere ye [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona Parfine wahoze akundana na Safi madiba yishyizeho tatouage ifite igishushanyo kidasanzwe hagati y’amabere ye.
Umutesi Parfine wahoze akundana na Safi Madiba nyuma bakaza gutandukanye, yashyize hanze amafoto agaragaza tatouage nshya yashyize mu gituza cye hagati y’amabere ishushanyije mu buryo budasanzwe.
Tatouage nshya Parfine yishyize mu gituza cye
Parfine ubusanzwe uteri ufite iyi tatouage mu gihe yakundanaga na Safi Madiba yongeye kuvugisha benshi nyuma y’igihe gito benshi bataz ibyo ahugiyemo. Parfine wavugaga ko ari kubarizwa I Kigali hashize iminsi itari micye avuga ko agiye gutangiza Kampanyi yitwa Golden Queen aho byacyetswe ko yaba yaraje I Kigali mu gahunda yo kunoza neza imikoranire na bamwe mu bantu bazamufasha muri iki gikorwa agiye gutangiza.
Mu bitekerez byashyizwe kuri iyi Photo benshi bamugaragarije ko bamukumbuye ndetse bishimiye kongera kumubona I Kigali gusa hari n’umwe mu nshutize wamubwiye ko yagaruka vuba kuko isabukuru y’amavuko ye yegereje iyi akaba ariyo mpamvu Parfine asubiyeyo igitaraganya.
Iyi foto igaragaza Parfine nta tatouage agira
Mu gihe Parfine yakundanaga na Safi Madiba iyi tatouage ntayo yagiraga mu gituza cye bivuga ko amaze igihe gito ayishyizeho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *