Ad Restricted
Perezida Kagame yahawe impano y’umwambaro wa Paul Pogba
Yanditswe: Saturday 18, May 2019
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye inama ya Viva Technology, yahawe impano y’umwambaro w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa wa kabuhariwe Paul Pogba.
Uyu mwambaro wa Pogba Perezida Kagame yawuhawe ubwo yaganiraga n’Abafaransa bibumbiye mu muryango wa Young Presidents Organisation.
Umwambaro Perezida Kagame yashyikirijwe, wanditseho numero 6 isanzwe yambarwa na Paul Pogba mu kipe y’igihugu y’u Bufaransa Les Bleu. Unagaragaraho amazina y’uyu musore ufite inkomoko muri Guinea Conakry ukinira Manchester United yo mu Bwongereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *